Menya impamvu hatangwa urukingo rw’imbasa rw’ibitonyanga

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), ritangaza ko impamvu hakoreshwa urukingo rw’ibitonyanga aho gukoreshwa inshinge ku bana ari ukubera inzira indwara ziba zirimo gukingirwa zanduriramo.

Ibi biravugwa mu gihe guhera tariki 11 kugera tariki 15 Nzeri 2023 mu Rwanda hari ibikorwa byo gutanga mu buryo bwa rusange doze ya kabiri y’urukingo rw’imbasa, irimo guhabwa abana bafite imyaka irindwi kumanura kugera ku bakivuka.

Nubwo harimo gutangwa urukingo rw’ibitonyanga ariko, byari bimaze imyaka irenga irindwi bihagaritswe na OMS/WHO, kubera ko byagaragaraga ko mu mwaka wa 2016 imbasa yo mu bwoko bwa kabiri byakingiraga yari yaracitse ku Isi, hasigara hatangwa urukingo rw’urushinge gusa.

Asobanura impamvu hatangwa urukingo rw’ibitonyanga, umukozi ushinzwe gahunda y’ikingira muri OMS/WHO, Dr. Rosette Nuwimana, yavuze ko imwe mu nzira nziza yo gukingira indwara zandura binyuze mu kanwa, ari ukunyuza urukingo aho zandurira.

Yagize ati “Indwara zandura binyuze mu kanwa bikajya mu rwungano ngogozi, inkingo ziba zizewe zikora neza, ni inkingo zitangwa mu kanwa. Indwara y’imbasa rero na yo umuntu ayivana mu myanda, ahantu hari umwanda atakarabye intoki, ikanyura mu kanwa ikajya mu rwungano ngogozi.”

Akomeza agira ati “Uba ugomba rero mu rwego rw’inkingo muri izo ndwara na zo zandurira aho ngaho, byiza cyane iyo urukingo na rwo runyura mu kanwa, na rwo rukanyura ha handi mu rwungano ngogozi, bigatuma ubwirinzi bwo mu rwungano ngogozi bwiyongera, ku buryo ya virusi y’imbasa nihagera itahatambuka.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibijyanye n’inkingo mu kigo cy’ubuzima (RBC), Hassan Sibomana, avuga ko icyiciro cya mbere cy’inkingo cyagenze neza cyane birenze uko byari biteganyijwe.

Ati “Icyiciro cya mbere cyatanze umusaruro mwiza cyane, kuko twari twiteze ko dukingira abana bangana na 2.754.831mu Gihugu cyose, ariko mu by’ukuri twashoboye gukingira abana bangana na Miliyoni 2.916 barengaho bacye, bivuga ko habayeho ubwitabire bwiza cyane, tukaba twizera ko abo bana bose nk’uko bakingiwe icyiciro cya mbere bazakingirwa na none muri iki cyiciro cya kabiri.”

Nubwo hari abacikanwa cyangwa bakavuka nyuma yo gutanga izi nkingo, ariko ngo nyuma ya dose ya kabiri y’urukingo rw’imbasa nta yindi iteganyijwe nk’uko Sibomana akomeza abisobanura.

Ati “Iri kingira rusange twateganyije ibyiciro bibiri, ibindi bijyanye na gahunda y’ikingira n’ubundi birakomereza ku bigo nderabuzima nk’uko bisanzwe, ariko na none no muri iki gihe tuzaba dukingira ntabwo bihagarika gahunda isanzwe y’ikingira, kuko ni urukingo rumwe turimo dutanga.”

Akomeza agira ati “Ariko muri gahunda isanzwe y’ikingira abana bakingirwa inkingo nyinshi zinyuranye, bivuga ko yaba umwana waraye akingiwe ashobora kuba yabona uru rukingo, yaba uwarubonye uyu munsi ejo afite gahunda yo kujya gukingiza, n’ubundi uwo mwana ntazacikanwa muri gahunda isanzwe y’ikingira.”

Birashoboka cyane ko hari abashobora kuba baracikanywe n’icyiciro cya mbere, kubera ko nubwo gukingira byagenze neza kurenza uko byari biteganyijwe, ariko imibare ya RBC yerekana ko bashobora kuba hari abana batakingiwe bagera ku bihumbi 31 mu Gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka