Kirehe: Barasabwa kwitabira icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana

Kuva tariki ya 7-9 Ukwakira 2014 ni icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana. Abaturage mu karere ka Kirehe bakaba basabwa kwitabira iyo gahunda mu bigo nderabuzima binegereye igihe kitararenga.

Muri iyi gahunda hatangwa ikinini cy’inzoka na vitamini A ku bana bari munsi y’imyaka itanu bahereye ku mezi atandatu bagaha n’urukingo ku babyeyi bataramara ibymweru bitandatu bibarutse mu kubafasha konsa ndetse ngo hazatangwa n’udukingirizo.

Ababyeyi bishimiye gukingiza abana babarinda iseru.
Ababyeyi bishimiye gukingiza abana babarinda iseru.

Philbert Rugirangoga ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ikingira mu karere ka Kirehe aragira inama ababyeyi kwitabira icyo gikorwa hakiri kare aho gutegereza umubyigano wo ku munsi wa nyuma.

Yagize ati “ndasaba ababyeyi ko bitabira kugana ibigo nderabuzima bibegereye n’ahandi hose hateganyirijwe gutanga iyo miti bakajyayo hakiri kare batarindiriye umunsi wa nyuma kugirango bazabyigane nibaze barasanga abaganga babiteguye abajyanama bu’ubuzima barabayobora ibyangombwa byose birateguye».

Philbert Rugirangoga ushinzwe ibikorwa by'ikingira mu karere ka Kirehe.
Philbert Rugirangoga ushinzwe ibikorwa by’ikingira mu karere ka Kirehe.

Philbert Rugirangoga yakomeje asaba ababyeyi bafite abana bacikanwe n’urukingo rw’iseru rw’amezi cumi n’atanu kuzana abana ku bigo nderabuzima bibegereye bagafata urwo rukingo ngo abaganga barabategereje bityo abana batandukane n’iseru burundu.

Nyiransabimana Foromina umwe mu babyeyi bari bitabiriye iyo gahunda arishimira icyo gikorwa kuko ngo izafasha mu kurinda abana zimwe mu ndwara nk’iseru, imbasa n’amaso ndetse n’ababyeyi bakabona inkingo zibafasha kuringaniza urubyaro.

Abaturage bashishikarijwe kwitabira iyi gahunda kuko ari ingirakamaro.
Abaturage bashishikarijwe kwitabira iyi gahunda kuko ari ingirakamaro.

Muganga Sabbas Ndayiziga wari uhagarariye ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe yasobanuriye abitabiriye icyo gikorwa impamvu nyamukuru y’iki cyumweru.

Yagize ati “turabashimiye kuba mwitabiriye akamo babateye kuri iki cyumweru kijejwe ubuzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi, nkuko mubizi umwana akingiwe agira ubuzima bwiza niyo mpamvu babatumirira kwitabira inkingo kujya ziteganijwe kuva umwana akivuka kugera ku mezi icyenda n’izindi baca barongeraho.”

Arakangurira ababyeyi kwitabira icyo gikorwa bakabishishikariza n’abandi bataje kugira ngo hatagira ucikanwa kandi bakaza hakiri kare birinda kwitabira iki gikorwa ku munota wa nyuma.

Ababyeyi bitabiriye igikorwa cyo gukingiza.
Ababyeyi bitabiriye igikorwa cyo gukingiza.

Jean Damascène Kayiranga Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Kirehe arashima ababyeyi bitabiriye iyi gahunda bazana abana gufata urukingo mu kwirinda indwara, asaba ababyeyi gufatanya n’abashinzwe ubuzima gukomeza kwitabira iki gikorwa kugira ngo abana bace ukubiri n’indwara zinyuranye barangwa n’ubuzima buzira umuze.

Mu karere ka Kirehe ikigo nderabuzima cya Kigarama nicyo cyatoranyijwe mu kwizihiza iki cyumweru nk’ikigo cy’icyitegererezo kandi kikiri gishya mu rwego rwo kukimenyekanisha no gukangurira abaturage ku kigana kikagira n’ibyangombwa bihagije byo kwifashishwa mu kunoza neza iyo gahunda.

Ikigo nderabuzima cya Kigarama gifite ibikoresho n'inyubako zihagije. Iyo ni boroke 1 muri 6 zigize icyo kigo.
Ikigo nderabuzima cya Kigarama gifite ibikoresho n’inyubako zihagije. Iyo ni boroke 1 muri 6 zigize icyo kigo.

Insanganyamatsiko y’iki cyumweru cy’ubuzima iragira iti “Tubungabunge ubuzima bw’umuryango, Gahunda yubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’abana b’abakobwa”.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubuzima bw’abana iyo bwitaweho neza bakura ntakugwingira maze bakazagirira akamaro igihugu cyabo

kazarama yanditse ku itariki ya: 8-10-2014  →  Musubize

umwana ni umutware ariko kandi aba babyeyi kubyara abo bashobora kurera, kuo bimaze kugaragara ko abagore cg abatuye mu cyaaro kubayara rwose abo badashobora kurera ibi ntibikwiye rwose , turebe aho tujya tubyara abo tuzabasha guha ubuzima bwiza tukabakuza neza

karekezi yanditse ku itariki ya: 8-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka