Kigali: Gutandukanya abana bavutse bafatanye bizakorwa nyuma y’amezi 6 cyangwa umwaka

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) buvuga ko igikorwa cyo gutandukanya abana bavutse bafatanye tariki 15 Nzeri 2023 bizakorwa nyuma y’igihe kibarirwa hagati y’amezi atandatu n’umwaka, kugira ngo babanze bagire ingingo zifatika.

Umuyobozi Mukuru wa CHUK, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, aganira na Kigali Today kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2023, yagize ati "Kubatandukanya bisaba ko babanza kwigira hejuru kugira ngo babanze bagire ingingo zifatika. Ntabwo byajya munsi y’amezi atandatu cyangwa umwaka."

Avuga ko abo bana bagomba kubanza kwiyongera ibiro no kugira inyama zifatika, kugira ngo hatagira iyo abaganga basigaza mu gihe barimo kubaga.

Aba bana bafite byinshi basangiye ku buryo Dr Mpunga ngo atamenya uko bizagenda mu kubatandukanya, n’ubwo bamaze gutunganirizwa aho bitumira, kuko ntaho bari bavukanye.

Uyu muyobozi Mukuru w’Ibitaro bya CHUK akomeza asobanura ko mu Rwanda hari abahanga barimo Dr Edmond Ntaganda, bashoboye kubaga no gutandukanya bariya bana, ndetse ko bashobora no kunganirwa n’abanyamahanga bajya baza gukorera mu Rwanda.

Akomeza asobanura ko igihe cyo gutandukanya abo bana Ikigo cyigisha kubaga cy’i Masaka na cyo ngo kizaba cyiteguye kubakira, ariko ko n’iyo byaba ngombwa ko bajya mu mahanga bashobora gufashwa kujyayo.

Haracyari kare kwemeza 100% niba abana bavutse muri buriya buryo bazabaho nk’uko Dr Mpunga akomeza abisobanura, kuko imibare ikorwa n’abaganga igaragaza ko ababasha gukomeza ubuzima ari 1/5000.

Agira ati "Hari ababaho n’abatabaho bitewe n’uko bameze."

Ubuyobozi bw’Ibitaro bukomeje kuba hafi ababyeyi babo no gukurikirana abana.

Bizasaba ko abo babyeyi babana n’abana mu bitaro kugeza igihe bazabagwa bagatandukanywa, bitewe n’uko bigorana kubagaburira(kubonsa), kuba bitumira hamwe bakoresheje uburyo bw’imiheha(colestomy), ndetse no gukorerwa isuku.

Lt Col Dr Mpunga yizeza ko ibitaro bya CHUK n’izindi nzego za Leta cyangwa izigenga bazakomeza kuba hafi y’abo bana n’ababyeyi yabo.

Inkuru bijyanye:

Ba bana bavutse bafatanye bitabye Imana

Abana bavutse bafatanye barimo kwitabwaho n’abaganga i Kigali

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka