Inyanya zafasha mu kuvura ubugumba ku bagabo (Ubushakashatsi)

Mu busanzwe, inyanya zizwiho kuba zituma abantu bahorana akanyamuneza ndetse zikaba n’isoko ya vitamine C, ariko abashakashatsi baje kwemeza n’ubundi bushobozi buri mu nyanya butuma zigira uruhare mu kurwanya ubugumba ku bagabo (infertilité masculine).

Ibanga riri mu runyanya, rituruka mu birugize harimo kimwe kitwa ‘lycopène’ gituma rugira rya bara ritukura cyane iyo ruhiye. Iyo ‘lycopène’ izwiho kuba irinda umubiri w’umuntu gusaza vuba, ikanafasha mu guykumira indwara z’umutima.

Ubushakashatsi bwakoze na ‘clinique de Cleveland’ yo muri Ohio bugatangazwa muri ‘Daily Mail’, abashakashatsi babugizemo uruhare, bashingiye no ku bundi bushakashatsi 12 bwakorewe hirya no hino ku Isi, ariko bwose buhuriza ku kintu kimwe cy’uko ‘lycopène’ iboneka mu nyanya, yongera uburumbuke ku bagabo.

Ubwo bushakashatsi bwemeje ko iyo ‘lycopène’ yongera umubare w’intanga-ngabo (spermatozoïdes) kugeza kuri 70 %, ukagabanya ingano y’intanga-ngabo zangirika.

Muri ubwo bushakashatsi muri rusange, abashakashatsi bo muri iyo ‘Clinique’ bagaragaje ko inyanya zigira uruhare mu kurinda ubuzima bw’imyororokere y’abagabo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’iyo Clinique n’ubundi bugatangazwa muri ‘Dail Mail’, bwagaragaje ko " Inyanya zigabanya ibyago by’indwara zifata ‘prostate’, iyo ikaba igira akamaro mu ikorwa ry’amasohoro (sperme), inyanya zinagira uruhare mu kugabanya cyangwa se kurinda kanseri yafata muri iyo myanya y’imyororokere y’abagabo.”

Muri ubwo bushakashatsi, abagabo bafite ikibazo cy’ubugumba, ariko bikaba bigaragara ko nta yindi mpamvu idasanzwe yabuteye, batangiye guhabwa inyanya ku buryo bw’umwihariko. Nyuma kugaragara ko kurya inyanya nyinshi bifasha abagabo kubona intanga zifite ubuzima bwiza.

Inkuru yatangajwe na BBC, ijyanye n’ubushakashatsi bwakozwe ku nyanya n’uko zifasha abagabo bafite ikibazo cy’ubugumba, ivuga ko kunywa nibura ibiyiko bibiri by’inyanya ziseye ku munsi ku bagabo bafite ubugumbo, bifasha mu gutuma intanga zabo zigira ubuzima bwiza.

Inyanya ni ikiribwa kigiramo Vitamine E n’ubutare bwa Zinc, ubushakashatsi bwerekanye ko iyo Zinc ifasha mu gutuma ubuzima bw’umuntu bumererwa neza, harimo n’ubuzima bw’imyororokere.

Gusa, kugira ngo ibyiza ni ugafata izo nyanya zitetse kandi zihiye neza, kuko iyo ‘lycopène’ iba mu nyanya iboneka neza iyo ihuye n’ubushyuhe kandi ikaninjira mu maraso mu buryo bworoshye.

Dr Liz Williams, inzobere mu bijyanye n’imirire muri Kaminuza nkuru ya Sheffield mu Bwongereza, yavuze ko inama ntoya yagira abagabo bafite icyo kibazo cy’ubugumba, ari uko bakwitabira gukoresha icyo kiribwa cy’urunyanya kuko gifasha. Ariko yongeraho ko hagikenewe gukorwa ubushakashatsi buruseho kuri icyo kiribwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) rivuga ko ku rwego rw’Isi umuntu 1 kuri 6 ahura n’ikibazo cy’ubugumba mu buzima bwe, bivuze ko ikibazo cy’ubugumba kiri mu byihutirwa bikwiye gushakirwa umuti, harimo gufasha imiryango ihura n’icyo kibazo kugera ku buvuzi.

WHO isobanura ko bivugwa ko umugabo cyangwa umugore afite ikibazo cy’ubugumba iyo amaze amezi 12 arenga, adashobora gutera inda cyangwa gusama inda, kandi akora imibanona mpuzabitsina idakingiye ku buryo buhoraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka