Imiterere mibi y’umuhanda ituma ababyeyi bakuriramo inda mu nzira

Ababyeyi babyarira mu bitaro bya Mibirizi mu Karere ka Rusizi, baravuga ko babangamiwe n’umuhanda uhagana utuma bamwe muri bo bakuriramo inda mu nzira.

Bimwe mu bibangamira aba baturage ngo ni uburyo umuhanda Mashesha-Mibirizi wangiritse, kuko iyo imbangukiragutabara ije gufata umubyeyi uri kunda imugeza ku bitaro yarembye kubera ukuntu imucuguza bitewe n’ibinogo biri mu muhanda.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko babangamiwe n'umuhanda wa Mashesha Mibirizi.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko babangamiwe n’umuhanda wa Mashesha Mibirizi.

Musabyeyezu Amina umwe mu bakoresha uyu muhanda, avuga ko ababyeyi benshi basigaye batinya kugana ibigo nderabuzima bagahitamo kubyarira mu ngo zabo kubera impungenge z’umuhanda mubi.

Agira ati “Iyo umubyeyi ageze ku ikigo nderabuzima cya Nkungu bikaba ngombwa ko ananirwa kubyara bamwuriza imidoka bakamugeza ku ibitaro bikuru bya Mibirizi yarembye cyane, inda ikavamo ku buryo benshi basigaye birinda kujyana ababyeyi ku ikigo nderabuzima kubera gutinya imihanda mibi.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi, Dr Akintije Simba Calliope, avuga ko bagiye bahura n’imfu z’ababyeyi n’abana bapfa babyara cyangwa bavuka, ariko ibyinshi ngo bituruka ku kuba batinda gutabarwa ariko byose bigaterwa no kubageraho batinze kubera imihanda mibi.

Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba avuga ko iki kibazo kiri gushakirwa umuti.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba avuga ko iki kibazo kiri gushakirwa umuti.

Ati “Twagiye tugira ibibazo by’impfu z’ababyeyi bapfa babyara ariko ibyinshi biterwa n’uko batabarwa byatinze. Ariko intandaro yabyo byose bigaterwa n’imihanda mibi. Turamutse tubonye umuhanda mwiza twizera ko ibyo bibazo byarangira.”

Guverineri w’intara y’uburengerazuba Mukandasira Caritas, yemeza ko ibitaro bya Mibirizi bigira impfu nyinshi z’abana bavuka kubera umuhanda mubi.

Cyakora avuga ko mu ingengo y’imari y’umwaka utaha Akarere kateganyije amafaranga yo gutangira gukora inyigo y’uwo muhanda.

Ati “Ni ikibazo gikomeye kuko iyo urebye no mu ibarurishamibare usanga ibi bitaro bigira impfu nyinshi z’abana bapfa bavuka aho umubyeyi afatwa n’inda ntabashe kugerwaho n’imbangukiragutabara vuba kubera imihanda; ni ikibazo kidukomereye nk’Intara.”

Mu mwaka ushize wonyine ababyeyi umunani babuze ubuzima bari kubyara mu bitaro bya Mibirizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka