Ibitaro bivura amaso birasaba ubufatanye bw’inzego mu gukumira ubuhumyi

Hari benshi bagendana indwara z’amaso zerekeza ku buhumyi batabizi, nk’uko bitangazwa n’abakozi b’ibitaro bya Kabgayi, Ishami rivura amaso, bakaba bifuza ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gukumira iki kibazo.

Abarwaye amaso begerejwe ubuvuzi
Abarwaye amaso begerejwe ubuvuzi

Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku buzima bw’amaso, ku wa Kane tariki 12 Ukwakira 2023, ibitaro biyavura bya Kabgayi bivuga ko umubare utari muto w’abarwaye amaso bajya kwivuza batakibona (batangiye guhuma), bitewe no kutayisuzumisha hakiri kare.

Birashimangirwa na Musafiri Emmanuel utuye mu Kagari ka Mununu, Umurenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, wari umwe mu basaga 430 bavuwe n’ibitaro bya Kabgayi muri gahunda yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bw’amaso.

Abaganga b’ibyo bitaro bivura amaso bamusuzumye bamubwira ko amaze kugira ishaza mu mboni, nyuma y’uko asigaye areba gusa ibintu biri mu ntera itarenze metero eshanu (5m).

Musafiri w’imyaka 51 avuga ko nubwo yatinze gukorerwa isuzumwa, nta bintu yakeka yahuye na byo mu buzima bwe bikamutera uburwayi bw’amaso.

Agira ati "Mu maso mfitemo ikibazo gikomeye kuko iyo ndeba mbona ibimeze nk’ibihu, ku buryo umuntu uri muri metero nk’eshanu ntamumenya ngo nsobanukirwe uwo ari we."

Mukamugenza Odette w’imyaka 58 na we utuye i Nyagasambu, azi gusoma neza Ikinyarwanda ariko ngo ntabwo abasha kureba kure no gusoma Bibiliya, cyangwa ubutumwa bugufi muri telefone.

Hari abahita bahabwa indorerwamo
Hari abahita bahabwa indorerwamo

Mukamugenza na we yemera ko yagiye kwivuza amaso atinze, bakaba bamuhaye indorerwamo (lunettes) zimufasha kubona inyuguti neza mu gihe arimo gusoma ibitabo n’izindi nyandiko gutoranya gutoranya imyaka (ibiribwa).

Uwitwa Kagaju Généreuse w’imyaka 82 avuga ko bamusanzemo umuvuduko w’amazi menshi mu maso, n’ubwo ashaje abaganga bamubwira ko amaso ye yavurwa hakoreshejwe uburyo bwo guhagarika uwo muvuduko, bikamurinda kwisanga mu buhumyi.

Abasuzumisha amaso baracyari bake nyamara ibyago biyibasira bigenda byiyongera

Muri gahunda yo kwegereza serivisi abazikeneye, ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ndetse n’umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, ibitaro bya Kabgayi, ishami rivura amaso, basabye inzego z’ibanze mu turere twa Ngoma, Kayonza na Rwamagana kubatumirira abarwaye amaso kugira ngo babavure, haza abasaga 430.

Umukozi w’ibitaro by’amaso bya Kabgayi, John Muhayimana, agira ati "Twari twiteguye kujya twakira byibura abantu nka 200 (kuri buri site muri utwo turere dutatu), ariko abashoboye kuza ni bake kuko habayeho inzitizi z’imvura."

Muhayimana avuga ko abitabira gusuzumisha amaso yabo no kuyivuza hakiri kare mbere y’uko barwara, baba batarenga 10%, kuko 90% ngo ari abaza bamaze gufatwa n’uburwayi butuma batabona, bamwe batangiye guhuma.

Mu by’ingenzi birimo gutera uburwayi bw’amaso hari ikoreshwa ry’imiti ya Kinyarwanda iba itarakorewe ubushakashatsi, hamwe no gusangira imiti y’amaso cyangwa gukoresha iyari yarakoreshejwe ikabikwa ikangirika.

Mu gihe abantu bari mu mirimo cyangwa mu ngendo, abita ku kwambara amadarubindi n’ibindi bibarinda ngo ni bake nk’uko Muhayimana yakomeje abisobanura.

Mu bindi bikomeje gutera uburwayi bw’amaso ngo harimo indwara zitandura, zirimo kugenda ziyongera muri iki gihe, nka diyabete n’umuvuduko w’amaraso.

Ubufatanye na Croix Rouge buzatuma ubuvuzi bw’amaso bugera kuri bose

Ibitaro bya Kabgayi bivura amaso byatangije ubufatanye n’imiryango itandukanye irimo Croix Rouge y’u Rwanda, kugira ngo abakorerabushake bayo bajye mu midugudu yose guhamagarira abantu kwisuzumisha no kwivuza amaso hakiri kare.

Umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda ushinzwe imishinga yo gufasha abaturage batishoboye, Aimable Twagiramutara, avuga ko mu midugudu yose y’u Rwanda hari abakorerabushake babo basanzwe bakangurira abaturage kurinda ubuzima bwabo muri rusange, ariko ubu ngo bazibuka no kubasaba kurinda amaso by’umwihariko.

Ibitaro bivura amaso bya Kabgayi na Croix Rouge y’u Rwanda ibifashijwemo na Croix Rouge y’u Bubiligi hamwe n’Umuryango ‘Light for the World’, birimo gukora ubukangurambaga bw’Umuryango w’Abibumbye bwiswe ‘Kunda Amaso yawe ku murimo.’

Abivuza biganjemo abakuze
Abivuza biganjemo abakuze

Ubu bukangurambaga burajyana no gutanga amakuru ku buzima bw’amaso, gusuzuma uburwayi bw’amaso, gutanga indorerwamo n’imiti ku burwayi bworoheje na randevu (rendez-vous) ku bagomba kubagwa, abaturage bakanigishwa ko nta terambere bageraho mu gihe batabona.

Mu minsi itatu kuva ku wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2023, abaturage baherewe izo serivisi ku kigo Nderabuzima cya Remera mu Karere ka Ngoma ni 148, abavuriwe i Ruramira mu Karere ka Kayonza ni 135, mu gihe abavuriwe i Fumbwe mu Karere ka Rwamagana ari 147.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murakoze ngewe nd’umwe mubakorerabushake ba croix rouge mukarere ka rwamagana,umurenge wa fumbwe twishimiye ikigikorwa kuko byatumye dusobanukirwa byinshi kurugingo rwijishi 1. Nkaba nifuzagako mugihe bishobotse hatangwa amahugurwa nomutundi turere kuko nasanze aringenzi kuba buriwese yagira uruhare mukumenya bimwe bigize ijisho rizima nibiranga ijisho ritari rizima✍️

Clarisse yanditse ku itariki ya: 14-10-2023  →  Musubize

Ikibazo gihari nuko ntamakuru abaturage bahabwa kuburwayi be’amaso ndetse nokubigondera buzima ahenshi usanga ntambaraga
Bihabwa reta bishyiremo imbaraga cyanecyene ubukangurambaga

Ndacyayisenga jean claude yanditse ku itariki ya: 14-10-2023  →  Musubize

Ikibazo gihari nuko ntamakuru abaturage bahabwa kuburwayi be’amaso ndetse nokubigondera buzima ahenshi usanga ntambaraga
Bihabwa reta bishyiremo imbaraga cyanecyene ubukangurambaga

Ndacyayisenga jean claude yanditse ku itariki ya: 14-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka