I Kigali hagiye gufungurwa ikigo cy’ubuvuzi bw’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe

Minisiteri y’ubuzima MINISANTE yatangaje gahunda iteganya yo gutangiza ikigo cy’ubuvuzi gishya, kizita ku kuvura indwara zo mu mutwe, serivisi zizagitangirwamo zikaziyongera ku zisanzwe zitangirwa mu bitaro by’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe by’i Ndera.

Uko icyo kigo kizaba giteye
Uko icyo kigo kizaba giteye

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Zachée Iyakaremye, yabitangarije Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta (PAC), tariki 14 Nzeri 2023, ubwo yasubizaga ibibazo ku bitagenda neza muri serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe, byagaragajwe na raporo y’ubugenzuzi bw’imari ya Leta ya 2018-2022.

Ikigo gishya cy’ubuvuzi bw’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe cya Kigali, kizaba giherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, kikazaba kizobereye muri serivisi z’ubuvuzi n’ubushobozi bwo kwita ku barwayi 32. Icyiciro cya mbere kirebana n’imirimo yo kucyubaka ikaba yaratwaye Miliyari imwe na miliyoni 200 z’Amafaranga y’ u Rwanda.

Iyakaremye agira ati "Ikigo cyamaze kubakwa, kandi kizafungurwa mbere y’uko uku kwezi kurangira".

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzina (RBC), Noella Bigirimana, yasobanuye ko ibyo ari bimwe mu bikorwa byo kongerera imbaraga serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe, no gukuraho imbogamizi zajyaga zibugaragaramo.

Ati "Icyo Kigo gishya kizajya gitanga serivisi zita ku buzima bwo mu mutwe mu byiciro binyuranye harimo ikirebana no kwita ku bafite ihungabana, kwiheba, agahinda gakabije, ibibazo bituruka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi".

Iyi nkuru ya Kt Press ikomeza ivuga ko Abadepite basabye RBC kwibanda ku kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe, nyamara Depite Jeanne d’Arc Uwimanimpaye, we akaba yarikije ku kuba hakwiye no kwibandwa ku gukumira ibitera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe hakiri kare, mu mwanya wo kwibanda ku kubaka ibigo nderabuzima byinshi.

Depite Jean Damascène Murara agaruka ku mpungenge zagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru, yerekana ko nta mpuguke mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe zihagije ziri mu bitaro, imiti idahagije y’ingenzi yifashishwa mu kuvura indwara zo mu mutwe, ndetse na gahunda itaranozwa mu buryo buboneye yo kwita ku basezererwa bagasubizwa mu miryango yabo nyuma y’ubuvuzi.

Yagaragaje ko mu bitaro 38 byasuwe, 34% muri byo byonyine, aribyo byagaragaye ko bifite inzobere mu buvuzi bwo muri urwo rwego, anavuga ko kuba abasezererwa badakurikiranirwa hafi mu miryango yabo nyuma y’ubuvuzi baba barahawe, barimo abagerwaho n’ingaruka byihuse, bakisanga bongeye kugira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ku bijyanye no gusubiza mu buzima busanzwe ababa bamaze kwitabwaho mu rwego rw’ubuvuzi, Bigirimana yemeye ko hari intege nke ariko bakaba bakora ibishoboka byose kugira ngo bahuze imikoranire ya hafi hagati y’abakozi bashinzwe ubuzima ndetse n’imiryango y’abafite ibyo bibazo mu rwego rwo kunoza ubufatanye.

Umuyobozi wa PAC, Hon Valens Muhakwa, yasabye Minisiteri kwihutisha umushinga w’itegeko rishya ry’ubuzima rigamije koroshya serivisi zihabwa abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ni mu gihe Iyakaremye yanatangaje ko harimo gutegurwa itegeko rishya, rizaba rifite amabwiriza umunani ya Minisitiri harimo n’itegeko ryerekeye iby’ubuzima bwo mu mutwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka