Huye: Abagore bajyaga kubyarira i Kigali bagiye kujya bahinira bugufi

Byakunze kugaragara ko hari abagore bakenera kujya kubyarira mu mavuriro yigenga, bikaba ngombwa ko bajya za Kigali, ariko ku batuye i Huye baba bagiye kujya bahinira bugufi, ku bw’ivuriro rishyashya ryahafunguye imiryango.

Sangwa Polyclinic bazorohereza ababyeyi bajyaga kubyara i Kigali
Sangwa Polyclinic bazorohereza ababyeyi bajyaga kubyara i Kigali

Iryo ni ivuriro riri mu nyubako yujujwe hafi y’ibitaro bya Kaminuza (CHUB), ryahawe izina rya Sangwa Polyclinic.

Nk’uko bivugwa na Sylvie Mpongera watangije iri vuriro, ngo rizahera ku gutanga serivisi zo kuvura indwara z’imbere mu mubiri (Medecine Interne) n’iz’abana n’abagore, ariko ngo bazongeramo serivisi y’ububyaza bateganya kuzatangiza mu mezi abiri ari imbere.

Ubwo iri vuriro ryafungurwaga ku mugaragaro ku wa Mbere tariki 6 Ugushyingo 2023, Mpongera yagize ati “Urebye hano mu mujyi wa Huye abagore benshi bajya kubyarira kuri CHUB no ku bitaro bya Kabutare. Amavuriro yandi yigenga ntiyatangaga iyi serivisi twebwe twiyemeje kuzajya dutanga.”

Mpongera avuga ko biteguye kuzarigira mpuzamahanga, n'abanyeshuri biga ubuganga muri kaminuza bakazajya bahimenyerereza umwuga
Mpongera avuga ko biteguye kuzarigira mpuzamahanga, n’abanyeshuri biga ubuganga muri kaminuza bakazajya bahimenyerereza umwuga

Abarwayi barembye na bo bazajya babagumana kandi ngo bateganya ko bazajya baba bambaye imyambaro y’ibitaro igihe bariyo, kuko iyo baje bambaye bazajya bayibabikira mu bubiko bwateganyijwe, umurwayi akibikira urufunguzo rwabwo.

Muri ibi bitaro kandi ngo nta kugemurira abarwayi kuzabaho, kuko amafunguro y’abaharwariye azajya ategurirwa mu gikoni bafite. Ikindi ngo bazajya basengera abarwayi, kandi n’abakozi ubwabo, mbere yo gutangira akazi bazajya babanza guteranira mu cyumba cyagenewe gusengeramo.

Ababyeyi b’i Huye bumvise iby’uko begerejwe serivisi y’ububyaza mu ivuriro ryigenga, bavuze ko ari igisubizo kuri bo.

Uwitwa Eugénie Nyiratebuka yagize ati “Usanga mu bitaro hari ababyeyi benshi, ari na yo mpamvu hari abahitamo kujya kubyarira mu mavuriro yigenga i Kigali. Iri vuriro rizafasha benshi kuko burya ntako bisa kwivuriza hafi yo mu rugo, aho abawe bashobora kukugeraho bitabagoye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yashimye abatekereje gushyiraho iri vuriro kuko ngo “uko umujyi ugenda waguka, ari na ko abatanga serivisi zinyuranye bagenda bakenerwa, harimo n’abaganga.”

Meya Sebutege yasabye abazanga serivisi muri iri vuriro kubikora kinyamwuga
Meya Sebutege yasabye abazanga serivisi muri iri vuriro kubikora kinyamwuga

Yanabashimiye umuganda bagiye kugira mu guteza imbere Igihugu ku bwa serivisi bazatanga no ku bwo kugabanya abashomeri, maze anabasaba gutekereza ku buryo barushaho gutanga serivisi zikenewe agira ati “Ubu hashyizwe imbaraga mu bukerarugendo bushingiye kuri serivisi z’ubuzima. Mutekereze ku bo muzaha serivisi hano muri Huye, ku baturuka mu Turere duturanye no mu bihugu by’abaturanyi.”

Sangwa Polyclinic barateganya ko mu myaka ibiri iri imbere bazaba ibitaro bizajya bifasha mu kwimenyereza umwuga ku banyeshuri biga ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda, na ho mu myaka ine bikazaba ibitaro mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka