Hari abajya kwisiramuza ugasanga barababaza ngo ‘ese nitugusiramura harasigaraho iki?’

Hari abatarumva ko umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije na we ashoboraa gukenera serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, ntibumve ko na we ari umuntu nk’abandi, akeneye kugira umuryango, akeneye kuba yatera inda, akeneye kuba yatwita, akabyara umwana.

Honorine Tuyishimire yagaragaje imbogamizi bagenzi be bafite ubumuga bw'ubugufi bukabije bahura na zo cyane cyane mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere
Honorine Tuyishimire yagaragaje imbogamizi bagenzi be bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bahura na zo cyane cyane mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

Honorine Tuyishimire na we ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije, ni Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango Nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije (Rwanda Union of Little People - RULP). Avuga ko bagihura n’imbogamizi nyinshi cyane cyane izirebana n’ubuzima bwabo bw’imyororokere.

Ati “Haracyari ikibazo cy’imyumvire y’abantu bamwe na bamwe batanga serivisi z’ubuzima batarasobanukirwa neza ko umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije na we ashoboraa gukenera serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, ndetse bakumva ko na we ari umuntu nk’abandi, akeneye kugira umuryango, akeneye kuba yatwita akabyara umwana. Ntabwo birumvikana neza, haracyarimo abantu babishidikanyaho bakabifata nk’ibidasanzwe kuba babona umubyeyi uje kwa muganga ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije ukeneye serivisi z’ubuzima bw’imyororokere cyangwa se akeneye no kuba yabyara.”

Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije banagaragaza ko nta makuru baba bafite ahagije ku buzima bw’imyororokere. Hari abo imiryango yabo itererana ikumva ko badakeneye kubimenya, ndetse abakagombye kubaha ayo makuru bakabafata nk’abana, nk’aho batarakura, kubera uko bareshya, bamwe ugasanga baba batarageze no mu ishuri ngo bahakure ayo makuru.

Ibyo bituma baba bafite amakuru y’ibihuha, atari yo babwirwa n’abantu batandukanye babashakaho inyungu bitewe n’icyo babakeneyeho nko kubakoresha imibonano mpuzabitsina, ibyo bigatuma bahura n’imbogamizi n’ibyago byinshi bituruka kuri ibyo bikorwa.

Bavuga ko nko kwa muganga hari abakozi baba batarumva ko na bo bakenera serivisi z’ubuzima bw’imyororokere nko kuboneza urubyaro, bikaba byatera bamwe ipfunwe bakanga kujyayo kubera ko hari abakorayo baba batumva ko abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije na bo bakenera izo serivisi.

Honorine Tuyishimire, avuga ko muri bagenzi be harimo abagira ipfunwe ryo kujya kwa muganga kwaka serivisi zo kuboneza urubyaro, kuko bagerayo abaganga bamwe bakabacunaguza bababaza impamvu baza kwaka izo serivisi nko kuboneza urubyaro.

Ati “Hari abakubaza bati ese wowe uraboneza uruhe rubyaro urabyara? Bigatuma atinya akigumira mu rugo, kuko yumva ko serivisi ashaka batayimuha, cyangwa bakayimuha babanje kumubwira amagambo amuca intege.”

Ngo hari n’ab’igitsina gabo bajya kwisiramuza ugasanga barababaza ngo “ese nitugusiramura harasigaraho iki?”

Dr Mashyaka Emmanuel, ni umuyobozi w’abaganga n’abakora umwuga ushamikiye ku buvuzi (Clinical Director) mu Bitaro by’Intara bya Bushenge bikorera mu Karere ka Nyamasheke. Avuga ko bishoboka ko umukozi wo kwa muganga yaha serivisi mbi umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije, akabikora ku giti cye, ariko ko ari amakosa kuko baba barigishijwe kwakira neza ababagana bose batavanguye.

Naho kuba hari abatekereza ko umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije atandukanye n’abandi mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ngo ni ukwibeshya.

Ati “Umubiri wabo uba ufite imikorere isanzwe nk’iy’abandi bose. Ashobora gushaka umugabo, agakora ubukwe, akabyara, abantu ntibakwiye kubafata nk’aho badafite ubwo bushobozi. Yakwiteza imbere kandi akagira n’icyo amarira sosiyete. Yabyara neza nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, yabagwa nk’uko n’abandi tubabaga. Muri rusange ikibazo gishingiye ku myumvire ya sosiyete itarabasha kubaha agaciro bakwiye.”

Dr Mashyaka Emmanuel asaba bagenzi be bakora muri serivisi z'ubuzima bw'imyororokere kudaheza abafite ubumuga bw'ubugufi bukabije
Dr Mashyaka Emmanuel asaba bagenzi be bakora muri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere kudaheza abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije

Muganga Mashyaka agira inama abaganga bagenzi be kumva ko kuba umuntu afite ubugufi bukabije bidakwiye gutuma bimwa serivisi runaka, kandi bagashyiraho n’ibikorwa remezo biborohereza kubakira.

Asaba n’abaganga kumva ko mu gihe bamwakiriye ashaka kubyara icya mbere atari uguhita batekereza kumubaga, kuko icyo ari icyemezo gifatwa mu gihe basanze nta bundi buryo bwakoreshwa ngo bumufashe kubyara neza.
Ubushakashatsi bwamuritswe tariki 08 Nzeri 2023 bwakozwe n’abaganga bo muri Kaminuza y’u Rwanda biga ibijyanye no kuvura indwara z’abagore (Gynecology) ku bufatanye bw’umuryango w’abantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije ( Rwanda Union of Little People – RULP) ndetse n’urugaga rw’imiryango y’abafite ubumuga igamije kurwanya SIDA no guteza imbere serivisi z’ubuzima (UPHLS), bwagaragaje ko abagore n’abakobwa bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bahura n’ibibazo bitandukanye mu byerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere, mu kuboneza urubyaro, mu kubyara, ndetse na nyuma yo kubyara.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 80 mu bice bitandukanye by’Igihugu mu Turere turimo Nyamasheke, Musanze, Rubavu, Karongi, na Nyarugenge, 75% by’abakoreweho ubushakashatsi bakaba bari mu cyaro.

Bwagaragaje ko hari abakoreshejwe imibonano mpuzabitsina bwa mbere mu buryo bw’ihohoterwa, bamwe babyarira mu rugo, abandi ntibahabwa serivisi z’imyororokere bakenera, abahabwa akato na sosiyete itekereza ko badashobora kubyara, ndetse n’ababagwa mu gihe babyara nyamara bashoboraga kubyara batabazwe.

Abakoze ubwo bushakashatsi basaba abantu guhindura imyumvire itari myiza bafite ku buzima bw’imyororokere bw’abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, kuko na bo ari abantu nk’abandi.

Abafite ubumuga bw'ubugufi bukabije basaba Sosiyete guhindura imyumvire ibafiteho
Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije basaba Sosiyete guhindura imyumvire ibafiteho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka