Bugesera: Abarwayi bagaragaye bavurwa baboshye ubu bamerewe bate?

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata, Dr William Rutagengwa, avuga ko abarwayi bavurirwaga ku muvuzi gakondo mu Karere ka Bugesera mu minsi ishize, batatu muri bo bazanywe ku bitaro bakurikiranwa n’abaganga, ndetse umwe akaba yarakize arataha.

Uwo muyobozi w’Ibitaro avuga ko bakiriye abarwayi batatu bivugwa ko bakuwe ku muvuzi gakondo wabavuraga abacumbikira iwe kandi ababoshye.

Avuga ko bavuwe bijyanye n’ibimenyetso by’indwara bagaragazaga ndetse umwe akaba yarasezerewe arataha, abandi bakaba bari bakirimo kwitabwaho.

Ati “Twarabakiriye turabavura ndetse umwe twaramufashije yaratashye, abandi turacyabitaho.”

Naho ku bijyanye n’ingaruka bashobora kuba baratewe n’imiti bahabwaga, avuga ko ntazo bari babona ariko ngo ibipimo bizafatwa ni byo bizabigaragaza.

Ikindi ngo kuvurwa baziritse ngo ni igikorwa kitemewe gukorerwa umurwayi kuko aba akwiye gufatwa neza.

Yagize ati “Niba birukanka nyine kandi adashoboye kubaha umuti ngo utume batuza kuki abagumana? Icyo ni cyo umuntu yakwibaza. Yaba avura koko afite imiti yagombye kuyibaha bagatuza. Kuzirika ntabwo byemewe umurwayi aba agomba gufatwa neza kandi akavurwa ataziritse nk’inyamaswa.”

Umuyobozi w’urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda, AGA Rwanda Network, Nyirahabineza Gertrude, avuga ko nta muvuzi gakondo wemerewe kugira ibitaro iwe, ko bemerewe kuvura indwara zananiranye kwa muganga gusa kandi nabwo bakaba batemerewe gukora ibibahuza n’inyama n’amaraso.

Agira ati “Ubundi tuvura umuntu wananiranye kwa muganga kandi ntabwo twemerewe ibitaro kuko nta byuma bipima umuriro no gutera k’umutima. Ikindi ntabwo twemerewe gukora ibiduhuza n’inyama n’amaraso. Ubikoze aba arenze ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.”

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku muntu bamenye ukora ibinyuranyije n’amategeko abagenga, by’umwihariko agasaba abavuzi gakondo kudakora ibinyuranyije n’amategeko kuko babihanirwa.

Umuvuzi gakondo wavuraga abantu ababoshye, ni uwitwa Manirafasha Philomene wo mu Mudugudu wa Gakamba, Akagari ka Gakamba, Umurenge wa Mayange.

Nyirahabineza avuga ko bageze iwe nyuma y’amakuru bari bahawe n’abaturage, bahasanga abarwayi benshi, bamwe bariruka barabasiga bahasanga barindwi harimo batatu bavurwaga baboshye amaguru n’amaboko azirikiye inyuma ngo yavuraga uburwayi bwo mu mutwe nubwo nta muganga wemewe wari wabyemeje.

Manirafasha yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata, mu gihe agitegereje kugezwa imbere y’ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka