Bigenda bite kugira ngo umuti ujye ku isoko utujuje ubuziranenge?

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyasobanuye zimwe mu mpamvu zituma hari imiti ihagarikwa yamaze kugera ku isoko ry’u Rwanda.

Umwe mu miti yakuwe ku isoko
Umwe mu miti yakuwe ku isoko

Lazare Ntirenganya, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z’ibiribwa n’imiti muri Rwanda FDA, avuga ko impamvu mu Rwanda hagenda hagaragara imiti ikurwa ku isoko n’icyo kigo, ari ukutuzuza ubuziranenge biterwa nuko uwo muti uba wagaragaje ibibazo nyuma yo kugera ku isoko.

Ntirenganya avuga ko Rwanda FDA nk’ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, gifite inshingano zo kugenzura no gukurikirana ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, n’ibindi byose bemererwa n’itegeko, ngo basuzuma umuti mbere yuko winjira mu gihugu, ariko ngo hari ubwo nyuma y’igihe runaka usanga uwo muti utujuje ubuziranenge.

FDA mu bugenzuzi ikora mbere yo gutanga icyangombwa cyemerera umuti kuza ku isoko, ibanza gutanga icyangombwa cyemerera uwo muti kwinjira mu gihugu, bigakorwa umuntu uwinjije agaragaje ko yujuje ibisabwa, byerekana ko umuti wujuje ibipimo by’ubuziranenge.

Ntirengenya ati “Iyo umuti wamaze kugera ku isoko haba hari uburyo dukurikirana ubuziranenge bwawo mu gihe urimo gukoreshwa, ari naho tuba dufite uburyo dukorana n’amavuriro atandukanye ari ayigenga ndetse n’aya Leta, aho baketse ndetse n’aho bakemanga ubuziranenge bw’umuti, baba bagomba guha raporo Rwanda FDA”.

Icyo gihe rero Rwanda FDA kuko ifite Laboratwari ipima imiti n’ibiribwa n’ibindi bitandukanye, iyo babonye iyo raporo bakora ubugenzuzi bakajya kureba aho uwo muti waguriwe, bakaba bafataho impagararizi. Icyo gihe iyo babonye ko wa muti utujuje ibipimo by’ubuziranenge, bashobora guhagarika nomero y’uwo muti ku isoko.

Indi nzira ya kabiri yo gukura umuti ku isoko, bishobora gukorwa n’uruganda ubwarwo rwawukoze rukanawugurisha ku isoko ry’u Rwanda, kuko rufite inshingano ruhabwa n’amategeko ajyanye no kugenzura imiti ku rwego mpuzamahanga, iyo rubonye ko nomero runaka y’umuti rwashyize ku isoko utujuje ubuziranenge. Rushobora gusaba igihugu kigakura ku isoko uwo muti.

Ntirenganya avuga ko umuti uheruka gukurwa ku isoko hari hatanzwe amakuru aturutse ku ruganda rwawukoze rwo muri Kenya, ko utujuje ibipimo by’ubuziranenge Rwanda, FDA ikora ubugenzuzi ngo irebe ayo makuru ari yo, na yo nyuma isohora itangazo riwukura ku isoko.

Ati “Uburyo ubugenzuzi bw’imiti bukorwa ku rwego mpuzamahanga bigiye biri mu byiciro bitandukanye, harimo icyo kwandika umuti, aho uruganda rusabwa gutanga dosiye y’uburyo uwo muti wakozwemo, ibiwugize bigasesengurwa n’abahanga, kuko muri FDA dufite ishami ribishinzwe. Hakurikiraho ko abashinzwe ubugenzuzi muri FDA bajya kuri urwo ruganda kureba ko rukora rwubahirije amahame yo gukora neza imiti. Iyo tubonye ko ibyo byose bimeze neza umuti uhabwa icyangombwa cyo kwandikwa, kugira ngo ujye ku isoko ry’u Rwanda”.

Ntirenganya avuga ko n’iyo umuti umaze kugera ku isoko ry’u Rwanda, hakomeza gukorwa ubugenzuzi bafatanyije n’abantu bose bafite aho bahurira n’imiti barimo abaganga, abakora muri za Farumasi, umurwayi ndetse n’umurwaza, igihe babonye ko umuti ufite ikibazo cyangwa awukemanga, akaba yatanga amakuru kugira ngo uhagarikwe, uvanwe ku isoko ry’u Rwanda ariko bigakorwa wabanje gupimwa.

Uretse kugenzura ko umuti ushobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu, banareba niba igihe umurwayi awunyoye nta zindi ngaruka bimugiraho ukaba wakongera gukorerwa isuzuma ugahagarikwa.

Iyo umuti ukuwe ku isoko abayicuruzaga bayisubiza ku ruganda rwayibahaye bagasubizwa amafaranga yabo, kuko mu masezerano bagirana haba harimo avuga ko umuti igihe bazasanga utujuje ubuziranenge bazawugarura aho waranguwe.

Ku kibazo cy’abakozi bakecyavugwaga ko gishobora kuba ari yo ntandaro yuko hari imiti yinjira itabanje kugenzurwa, Ntirenganya avuga ko ubu Leta yabongereye abakozi baziba icyuho cyagaragaraga muri iki kigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka