Basanga ibikorwa by’ubugeni bibafasha gukira ibibazo byo mu mutwe

Bamwe mu rubyiruko bahamya ko ibikorwa byiganjemo iby’ubugeni, bibafasha gukira no guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bahura nabyo, akenshi baterwa n’ibibazo byo mu muryango.

Urubyiruko ruvuga ko ibikorwa by'ubugeni bibafasha mu guhangana no gukira n'ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe
Urubyiruko ruvuga ko ibikorwa by’ubugeni bibafasha mu guhangana no gukira n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe

Abatangaza ibi ni abasore n’inkumi biganjemo ingimbi n’abangavu, bavuga ko aho baba ku ishuri hari umubare w’abana batari bacye bafite ibibazo bitandukanye by’ubuzima bwo mu mutwe, ku buryo bibagiraho ingaruka yaba mu masomo yabo cyangwa mu buzima busanzwe.

Bimwe muri ibyo bibazo ni ibijyanye n’amarangamutima (Depression), ubwoba (Panic), umujagararo (Disorders), bituma uhuye nabyo atavuga, bakabaho bababaye ku buryo batabasha kwinjira mu buzima bwa buri munsi.

Ibindi ni ibyigaragariza mu mubiri aho umwana ashobora kwitura hasi, ukaba wamwibeshyaho ko arwaye indwara y’igicuri ariko bajya kumupima bagasanga ubwonko bwe ni buzima, hamwe n’ibirimo kubabara ingingo z’umubiri cyangwa umuntu akaba yacumbagira, kandi nta kindi kibazo afite.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko iyo bagezweho n’ibyo bibazo bibagiraho ingaruka zitadukanye, yaba iz’ako kanya cyangwa se izo mu gihe kirekire, gusa ngo bimwe mu bikorwa birimo ubugeni bishobora kubafasha guhangana no gukira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bagasubira mu buzima busanzwe.

Bora Ishimwe w’imyaka 17 akaba yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, avuga ko bahura n’ibibazo bitandukanye byiganjemo ibyo mu miryango, ku buryo hari abo biviramo kugira ihungabana.

Ati “Iyo tugiye hamwe bamwe bagashushanya ahahise, agashushanya n’uko yumva ahazaza he hazaba hameze. Biramufasha kugira ngo niba ahahise he yari afite ihungabana, yari afite ibintu byinshi bigenda bimutoneka, biramufasha kugira ngo agende agabanya ingaruka mbi z’ibyo bintu, ashake uburyo yagenda yisanisha n’abandi, kugira ngo ahazaza he arimo gutekereza yashushanyije, azahagere kandi abiharanire.”

Mu buhanzi bakora ngo akenshi bibanda ku makuru y'ubuzima bwabo bikabafasha kubohoka
Mu buhanzi bakora ngo akenshi bibanda ku makuru y’ubuzima bwabo bikabafasha kubohoka

Jean Pierre Célestin Harerimana ni umurezi ushinzwe ubujyanama ku ishuri rya Remera Protestant, avuga ko hari abana benshi ku mashuri bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ati “Dufite abana bafatwa ku ngufu, ababa mu miryango itumvikana, abatarererwa mu miryango kwa papa na mama, dufite abana bahungabanyijwe n’amateka yabo ubwabo n’imiryango yabo, ibyo byose iyo ubishyize hamwe usanga ari zo ntandaro z’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe abana bacu bafite. Ujya kubona ku ishuri umwana arigunze ntashaka gukina n’abandi, yubitse umutwe ku ntebe, urigisha ariko ukabona ari ahandi.”

Dr. Chaste Uwihoreye, umuyobozi w’umuryango Uyisenga ni Imanzi, ufite mu nshingano zo kwita ku mwana n’urubyiruko ariko by’umwihariko abugarijwe n’ibibazo, avuga ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bikomeye cyane, ariko iyo bigeze mu rubyiruko birushaho kugorana.

Ati “Izindi ndwara zigira Laboratwari ukaba ushobora kujya gufata amaraso ukabona ikibazo, ariko ikibazo cy’amarangamutima, icy’imitekerereze nta Laboratwari yakozwe na muntu ibibona, uretse umuntu ubwe ubyiyumvamo akabibona ku mutima no mu bitekerezo. Iyo abana n’urubyiruko babona amashusho bakabona filime, bahita bibonamo na bo, bakavuga bati burya nanjye mfite cya kibazo, icyo gihe bimufasha kumva ko afite ikibazo ndetse no kugisohora.”

Dr Chatse avuga ko amashusho ajyanye n'ubugeni ashobora gufasha abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe
Dr Chatse avuga ko amashusho ajyanye n’ubugeni ashobora gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe

Imibare iheruka y’ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima bwo muri 2018, igaragaza ko umwana 1 mu 10 bari hejuru y’imyaka 15, bafite ibimenyetso by’uko bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe mu kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr. Darius Gishoma, avuga ibice byo kwita ku buzima bwo mu mutwe bitagarukira gusa mu kuvura, ahubwo hari n’ubundi buryo bushobora gukoreshwa birimo ubuhanzi n’ubugeni.

Ati “Ni uburyo bwizwe bukora cyane cyane ku rubyiruko, bugakora na none ku bantu bataragira ibibazo byakomeye, kuko iyo bikomeye bigomba kujyanwa kwa muganga, akaba ari yo mpamvu abajyanama b’abanyeshuri bafite uruhare runini bakoresheje uburyo burimo ubugeni n’ubuhanzi, ariko kandi bakanahugurirwa kubona ibimenyetso, bivuga ngo ibi bintu bikeneye ubufasha bwisumbuye.”

Dr. Darius Gishoma
Dr. Darius Gishoma

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima bwo muri 2018, bwanerekanye ko mu bantu bakuru umuntu 1 kuri 5 aba afite ibibazo byo mu mutwe.

Bavuga ko mu rubyiruko hari benshi bugarijwe n'ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe
Bavuga ko mu rubyiruko hari benshi bugarijwe n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka