Bavuga ko barangaranwa haba ku barwayi barembye no ku babyeyi baje kubyara, nk’uko umwe bamwe mu bahivuriza barimo n’uwitwa Byimana Desire, babivuga.
Agira ati “Umurwayi aza mu gitondo akarinda ageza sa kumi n’imwe z’umugoroba ataravurwa, iyo bigeze rero ku babyeyi baje kubyara biba ari ibindi kuko no mu minsi ishize hari uherutse kubyarira hanze kubera kumurangarana.”
Umuyobozi w’iki kigo Imurinde Norbert, avuga ko bagerageza kunoza serivisi batanga no gukosora amakosa ashobora gukorwa umunsi ku munsi, akongeraho ko ibitagenda neza biterwa n’ikibazo cy’abaforomo bakiri bacye kuri iki kigo.
Ati “Ikibazo dukunze guhura nacyo ni igihe abarwayi babaye benshi kandi abaganga ari bacye, iyo ikibazo giteye gityo tubisobanurira abarwayi ariko umuntu urembye ntiyabasha kubyumva, gusa dufite n’ikibazo cy’amazi n’amashanyarazi, nabyo bituma tudatanga serivise nziza nk’uko byifuzwa.”
Ku kibazo cy’umuriro n’amazi bibangamiye itangwa rya serivise kuri iki kigo, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko ari ikibazo cyihutirwa ku buryo hagiye kurebwa uburyo iki kigo nderabuzima cyabona amazi,
Akongeraho ko ku birebana n’amashanyarazi bizatangira kuganirwaho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2016-2017.
Ikigo nderabuzima cya Nyagihanga cyatangiye mu 2007. Kubera ko kiri hafi y’aho uturere twa Gatsibo, Nyagatare na Gicumbi duhanira imbibe, bituma kiganwa n’abaturage baturuka muri utwo turere uko ari dutatu.
Ibyo nabyo ngo bikagira ku itangwa rya serivise, kuko Iki kigo nderabuzima gifite abaforomo umunani mu bakozi 30 gifite.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
muzakurikirane murebe amashanyarazi ntayo
nyamara uriya murenge urababaje
rwose bafite imbogamizi ikomeye ababishinzwe babyihutishe kandi bongere abaforomo vuba bitaribyo abanyarwanda baraharenganira.