Bamwe mu barwayi banga kongererwa amaraso bavuga ko ari icyaha

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rubavu butangaza muri 2017 bamaze kwakira abarwayi umunani bakeneye amaraso ariko bakanga kuyaterwa bavuga ko kuyongererwa ari icyaha.

Maj Dr Kanyankore William ashyikiriza abarwayi ubufasha bwatanzwe n'abaturage. Avuga ko ariko hari bamwe mu barwayi banga kongererwa amaraso
Maj Dr Kanyankore William ashyikiriza abarwayi ubufasha bwatanzwe n’abaturage. Avuga ko ariko hari bamwe mu barwayi banga kongererwa amaraso

Umuyobozi w’ibyo bitaro, Maj Dr Kanyankore William yabitangaje ubwo bizihizaga umunsi wahariwe abarwayi tariki ya 02 Mata 2017.

Dr Kanyankore avuga ko abo barwayi umunani banze kongererwa amaraso kandi bameze nabi kubera imyemerere yabo. Bavuga ko ngo kongererwa amaraso ari icyaha imbere y’Imana.

Avuga ko abo banze kongererwa amaraso harimo ababyeyi batwite n’abandi bazanye abana bakanga ko bayongererwa kandi nta kindi cyayasimbura.

Dr Kanyankore ntiyatangaje birambuye ibijyanye n’iyo myemerere cyangwa idini basengeramo.

Ahubwo ahera aho ahamagarira abarwayi n’abandi baturage muri rusange kujya borohereza abaganga mu kwita ku buzima bwabo.

Agira ati “Mu kazi dukora ibyifuzo by’umurwayi turabyubahiriza, ariko abarwayi mujye mworohereza abaganga kuko iyo wanze ko akongerera amaraso kandi ari yo nzira ishoboka, mubona twabigenza dute kandi dufite inshingano yo kwita ku buzima.”

Akomeza avuga ko igikomeje gutera impungenge ari uko icyo kibazo cy’imyemerere ituma abarwayi banga guhabwa amaraso no kuboneza urubyaro kigenda kiyongera kandi bikagira ingaruka ku bafite iyo myumvire.

Ati “Duhangayikishijwe n’uko iki kibazo kiyongera, umwaka ushize hari abarwayi bane, none ubu bamaze kuba umunani, abanga kuboneza urubyaro ni benshi mu gihe babyara babazwe.”

Ibitaro bya Rubavu byubatse mu 1930 ari ikigo nderabuzima.

Dr Kanyankore avuga ko ibyo bitaro byakira abaturage bo mu Karere ka Rubavu, ikirwa cya Iwawa, igice cya Bigogwe muri Nyabihu bigatuma bihorana abarwayi benshi barenze ubushobozi bifite.

Ati “Dufite inshingano zo kwakira abarwayi batugana, kubera aho ibitaro biri bituma twakira abarwayi benshi bavuye mu tundi turere. Ibi bituma bibaho ko abarwayi bararana ku gitanda ari babiri cyane cyane aharwarira abana.”

Akomeza avuga ko basabye ko abarwaza bajya bataha, umurwayi akitabwaho n’abakozi b’ibitaro ariko kubera aho abarwaza baturuka ngo ntibemera gusiga abarwayi.

Ati “Iyo urebye ku bitanda usanga umurwayi n’umurwaza. Abanyarwanda bagira umuco wo gukunda abarwayi no kubaba hafi, gusa iyo tubasabye kugenda ntibabyemera kandi dufite ibitanda bike bishaje, tuba dushaka kubungabunga.”

Mu kwizihiza umunsi w’abarwayi mu Karere ka Rubavu, abarwayi basuwe n’abantu batandukanye babaha icyizere cyo gukira binyuze mu masengesho. Abandi batanga ubufasha butandukanye bw’ibiribwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka