Abatumiza imiti mu mahanga biyemeje kurushaho kwita ku buziranenge bwayo

Abatumiza imiti mu mahanga n’abayikwirakwiza mu bihugu byo muri Afurika, bagaragaza ko hakiri ibibazo byo kwitaho hagamijwe kunoza imikorere no kwita ku buziranenge bw’imiti.

Babigarutseho mu biganiro byahurije i Kigali abafite aho bahuriye n’ubuziranenge bw’imiti muri Afurika, by’umwihariko abo mu Karere k’Iburasirazuba.

Dr Dushimimana Abel
Dr Dushimimana Abel

Dr Dushimimana Abel uhagarariye urugaga AIGPHAR rw’abatumiza imiti iva hanze iza mu Rwanda, avuga ko bateranye baturutse hirya no hino muri Afurika, bagamije kurebera hamwe ibibangamiye gahunda yo gukwirakwiza imiti muri Afurika.

Agaragaza ko icya mbere kibangamira iyo gahunda muri Afurika ari imiti itujuje ubuziranenge. Ati “Ibyo bituma kuvura abantu biba ikibazo gikomeye, kuko iyo ukoresheje uwo muti utari mwiza, umuntu ntakira.”

Dr Dushimimana agaragaza ko iki ari ikibazo gikomeye, kuko 10% by’imiti ikoreshwa ku Isi iba ipfuye, naho muri Afurika iyo miti ikoreshwa itujuje ubuziranenge ikaba ingana na 30%.

Mu bihugu bimwe na bimwe bidafite uburyo bwo kuyikurikirana ngo hari aho usanga imiti itujuje ubuziranenge igera kuri 60% na 80%.

Kuba harashyizweho ishyirahamwe ry’abantu bashinzwe gukwirakwiza imiti muri Afurika, aho bazajya bahura bakaganira kuri ibyo bibazo, ngo ni ingenzi kugira ngo bashobore kunganira abafata ibyemezo mu bihugu, hagamijwe kurwanya iyo miti itujuje ubuziranenge.

Kimwe mu bibazo byagaragajwe ni uko ibihugu bimwe bikiri inyuma mu kunoza ibyerekeranye n’imiti itumizwa n’uburyo bwo kuyikwirakwiza.

Ibihugu nka Maroc, Ghana, Tanzania na Afurika y’Epfo biri imbere muri Afurika ku rutonde rukorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS). U Rwanda na rwo rukomeje kunoza ibisabwa kugira ngo rube mu bihugu by’imbere mu kunoza serivisi zijyanye no gutumiza imiti no kuyigeza aho ikenewe.

Kuba mu Rwanda haragiyeho ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) ngo ni ibyo kwishimira. Ni ikigo kitamaze igihe kirekire kuko cyagiyeho muri 2017 kikaba gitanga icyizere mu kunoza ubuziranenge bw’imiti.

Kunoza izo serivisi kandi birimo kwitabwaho mu Rwanda, nka kimwe mu bisabwa kugira ngo u Rwanda rubashe gukorera imiti n’inkingo mu Rwanda, zikwirakwizwe hirya no hino ku Isi ariko zizewe.

Muri rusange umuti uba ugomba kugezwa ku murwayi ugifite ubuziranenge nk’ubwo wari ufite ukiva ku ruganda. Icyakora ikwirakwizwa ry’imiti muri Afurika ribangamirwa n’uko ibihugu byashyize ingufu mu kunoza imikorere bituranye n’ibindi byo bikiri inyuma, ndetse ntibinagaragaze gahunda ihamye y’uko barimo kunoza iyo mikorere.

Mu bihe bitandukanye hakunze kugaragara amatangazo avuga ko hari imiti itemewe, ko abantu bakwiye kwirinda kuyikoresha no kuyicuruza. Hasobanuwe ko ikibazo kitaba kiri ku muti wose, ahubwo ko ari nimero y’umuti wasohotse mu gihe runaka (batch) ikaba ari yo ikurwa ku isoko. Naho ku kibazo cyo kumenya impamvu uwo muti utakumirwa mbere yo kugera ku isoko, hasobanuwe ko hari igihe ikibazo uwo muti ufite kigaragara waramaze gusohoka.

Kuri iyi nshuro, inama yabereye i Kigali mu Rwanda yari ku rwego rw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba. Yateguwe ku bufatanye bw’ishyirahamwe AIGPHAR (Rwanda Pharmaceutical Importers Association) ryo mu Rwanda ry’abatumiza mu mahanga imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga, na ADPA (African Pharmaceutical Distribution Association) aba bakaba ari abakwirakwiza imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga muri Afurika hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka