Abashakashatsi bashyize imbaraga mu kureba uko Afurika yakwihaza mu miti

Kuba imiti myinshi n’inkingo bikoreshwa muri Afurika bituruka hanze yayo, ni ikibazo gihangayikishije, ku buryo abashakashatsi barimo gukora ibishoboka kugira ngo Afurika ishobore kwihaza mu bijyanye n’imiti n’inkingo.

Abashakashatsi barimo kureba ibibazo bikibangamiye urwego rw'ubuzima ari nako bishakirwa ibisubizo
Abashakashatsi barimo kureba ibibazo bikibangamiye urwego rw’ubuzima ari nako bishakirwa ibisubizo

Imibare y’inzego z’ubuzima yerekana ko hejuru ya 95% by’imiti n’inkingo, bikoreshwa muri Afurika bituruka hanze, kubera ko nta bikoresho ndetse n’inganda zihagije mu bihugu bigize uwo mugabane.

Marie Michelle Umulisa, umushakashatsi mu kigo Rinda Ubuzima, gikora ibijyanye n’ubushakashatsi ku miti itarajya ku isoko ndetse n’iyamaze kurigeraho ariko itaragera mu Rwanda, avuga ko muri Afurika hakiri ikibazo cy’imiti iboneye kandi ifasha, kuko n’ihari ikeneye kugaragaza ubushobozi buhagije bwo kuvura.

Ati “Niba dukoze ubushakashatsi, icyo twifuza nk’ababukoze, ni uko twazabona ya miti, kuko hari ubushakashatsi dukora tukabona ko ya miti ishoboye, haba hakenewe y’uko twegera ba bantu tukabyumvikanaho hakiri kare, inyungu z’Igihugu cyakoze ubwo bushakashatsi. Ubundi bavuga ko iyo ari twe twakoze ubushakashatsi, iyo imiti yageze ku isoko, twe tuwubona mu buryo bworoshye kandi ku giciro gito, icyo nicyo kintu kiba kigomba gukurikiraho, kandi nibaza ko aricyo tugiye gushyiramo ingufu”.

Guhera ku wa 27 Nzeri 2023 mu Rwanda harimo kubera inama mpuzamahanga y’iminsi itatu, ihuje abashakashatsi ku ndwara zitandukanye, bamaze kwandika inyandiko zitanga ibisubizo ku bibazo byinshi byugarije urwego rw’ubuzima mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Minisitiri Nsanzima avuga ko muri iyi nama ari umwanya mwiza wo gusubira inyuma bakareba ahari icyuho
Minisitiri Nsanzima avuga ko muri iyi nama ari umwanya mwiza wo gusubira inyuma bakareba ahari icyuho

Iyi nama izwi nka East African Health and Scientific Conference, irimo kuba ku nshuro yayo ya 9, ihuje abashakashatsi bari hagati ya 400-500 baturutse mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, hagamijwe kugira ngo berekane ibisubizo ku bibazo byugarije urwego rw’ubuzima muri EAC.

Harimo kwigirwamo ibijyanye n’indwara zandura, izitandura, ndetse n’ibyorezo by’umwihariko ibyibasiye abatuye muri EAC.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko muri iyi nama higirwamo byinshi bitandukanye bitanga ibisubizo mu rwego rw’ubuzima.

Ati “Imiti n’inkingo bikoreshwa muri Afurika biva hanze, inama nk’iyi ni ukujya inama, abantu bari aha, ni abakora ubushakashatsi muri aka Karere, hari n’abayobozi batandukanye mu nzego z’ubuzima ndetse n’iz’Umuryango wunze ubumwe wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Yongeraho ati “Ni ugusubira inyuma rero kureba ni hehe dufite icyuho, n’uburyo dufite twakiziba, twatangira gushaka ibikoresho bikwiriye, harimo n’uko kubaka inganda zikora imiti. Hari ibyatangiye ariko biri ku rwego rwo hasi cyane bikwiye kongerwamo imbaraga, ntabwo bikwiye kuza ku nganda zikomeye, birahera no ku bakiri bato bari mu mashuri, uburyo bazamuka bafite n’uko kwemera ko bishoboka, bagahindura ayo mateka y’uko ibikoresho byinshi by’ubuzima dukoresha biva hanze, ariko hari n’ibyakorerwa aha ngaha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije muri East African Health Research Commission Dr. Novat Twungubumwe, avuga ko ibihugu binyamuryango byugarijwe n’indwara nyinshi zitandukanye, yaba izandura ndetse n’izitandura.

Ni ku nshuro ya mbere iyi nama yongeye guterana kuva icyorezo cya Covid-19 cyatangira kugenza macye, bikaba ari ku nshuro ya kabiri ibereye mu Rwanda, kuko ubwo iheruka kuhabera hari mu mwaka wa 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka