Abapolisi b’u Rwanda batanze amaraso

Abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, giherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso, abagera ku ijana akaba ari bo bayatanze ku ikubitiro.

Abapolisi b'u Rwanda batanze amaraso
Abapolisi b’u Rwanda batanze amaraso

Ku musanzu w’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), abapolisi bacyitabiranye ubushake, bagaragaza ko ari ngombwa kugira umutima w’urukundo batanga amaraso, azafasha benshi barimo bagenzi babo, abavandimwe, inshuti ndetse na bo ubwabo igihe byaba bibaye ngombwa.

Niyondamya Adeline, umuforomokazi mu ishami rishinzwe gutanga amaraso, yashimiye abapolisi n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda muri rusange, uburyo bitabira gahunda yo gutanga amaraso.

Niyondamya ati “Turashimira abapolisi uburyo bitabira gahunda yo gutanga amaraso. Bo kubageraho biratworehera kuko tubasanga ahantu hamwe mu bigo bakoreramo. Hari bamwe mu baturage bidusaba kubanza gukora ubukangurambaga, kugira ngo abantu babimenye, ariko muri rusange ubwitabire mu gihugu hose burashimishije.”

Akomeza avuga ko ubwo bwitabire mu gutanga amaraso bituma abakozi bo mu Ishami rishinzwe gutanga amaraso, batajya bagira ikibazo cyo kubura ayo guha ibitaro ngo biyafashishe abarwayi bayakeneye.

Yakanguriye Abanyarwanda muri rusange gukomeza kugira umutima wo gufasha indembe, ziri kwa muganga zikeneye amaraso.

Yahumurije kandi abakunze kugira ubwoba bwo gutanga amaraso, bumva ko bizabagora kongera gusubirana ayo batanze, avuga ko umubiri ubwawo ufite ubushobozi bwo gusimburanya amaraso ako kanya bakimara kuyatanga.

Avuga ko iyo utanze amaraso nyuma yaho agenda agaruka hashize amasaha 36, aba amaze gusubira mu mubiri mu gihe bafungura amafunguro yiganjemo intungamubiri, yongeraho ko umurwayi ukeneye amaraso nta kiguzi bamuca kugira ngo ayahabwe.

Ati "Kugeza ubu nta murwayi wishyuzwa ikiguzi cy’uko yahawe amaraso, umurwayi ugeze kwa muganga bikagaragara ko agomba kongererwa amaraso ayahabwa ku buntu. Ashobora kwishyura izindi serivisi zo kwa muganga zisanzwe, ariko nta murwayi wishyuzwa kuko yahawe amaraso."

Umwe mu bapolisi batanze amaraso, SP Nyarwaya Olivier, yagaragaje ko gutanga amaraso ari igikorwa gikwiye kuranga buri wese.

Ati “Igikorwa nk’iki twakoze cyo gutanga amaraso ni icy’urukundo cyo gufasha imbabare zikeneye amaraso. Ni byiza ko n’abandi bose bajya bitabira iki gikorwa, kuko hari n’akarusho kuko iyo utanze amaraso binagufasha kumenya icyiciro cy’amaraso yawe, kandi iyo basanze hari indwara ufite mu mubiri baguha ibisubizo ukamenya uko utangira kwikurikirana.”

Bahamya ko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima
Bahamya ko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima

SP Nyarwaya yamaze impungenge bamwe mu bantu usanga batitabira gahunda yo gutanga amaraso, bagendeye ku makuru atandukanye.

Ati “Maze imyaka 22 ntanga amaraso, kuva mu mwaka wa 2001 buri mwaka ntanga amaraso, kandi kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta kibazo ndagira giturutse ku kuba natanze amaraso.”

Abapolisi 100 ni bo batanze amaraso, iyi gahunda ikaba ikomereza no mu bindi bigo bya Polisi hirya no hino mu gihugu.

Buri mwaka ibyiciro bitandukanye birimo Ingabo z’Igihugu zigaragara mu bikorwa byo kurinda umutekano, hakiyongera no gutanga amaraso atabara abari mu kaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka