Abakozi badahagije, kudakoresha ikoranabuhanga no gutinda kwishyurwa, bibangamiye imikorere y’amavuriro y’ibanze

Umuryango Nyarwanda wita ku buzima (SFH Rwanda) wahawe gucunga amavuriro y’ibanze (Health posts) mu Rwanda, umaze gusuzuma ibibazo byugarije imikorere n’amavuriro y’ibanze usuzuma n’ingamba zafatwa kugira ngo arusheho gukora neza.

Basuzumiye hamwe ibibazo byugarije imikorere y'amavuriro y'ibanze
Basuzumiye hamwe ibibazo byugarije imikorere y’amavuriro y’ibanze

Isuzuma ryakozwe kuri ayo mavuriro y’ibanze ryagaragaje ko ibibazo bitandukanye birimo kubura abakozi bahagije kandi bashoboye, ibikorwa remezo by’amashanyarazi n’ikoranabuhanga, no gutinda kwishyurwa ari bimwe mu bikibangamiye imikorere y’ayo mavuriro.

Byasuzumiwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikorwa mu by’ubuzima kuva ku nzego za Minisiteri, imiryango mpuzamahanga yita ku buzima, abayobozi b’ibitaro by’uturere n’abashinzwe ubuzima mu Turere, cyabereye i Kigali tariki 27 Nzeri 2023.

Muri icyo kiganiro hagaragajwe ko amavuriro aciriritse yubatswe hirya no hino mu Gihugu yatanze umusanzu mu kwita ku buzima bw’abatuye kure y’ibigo nderabuzima, ku buryo mu myaka itatu ishize, abagana ayo mavuriro bikubye inshuro enye.

Bimwe mu byatumye abayagana barushaho kuba benshi ni ukubera ibikorwa no kongera serivisi, zirimo kwakira ababyeyi bagiye kwibaruka, gutanga serivisi zo kuvura amenyo n’amaso, ndetse no gusuzuma no gukora ibizamini ku ndwara zoroheje, ubundi byakorerwaga kuva ku bigo nderabuzima kuzamura.

Kuba amavuriro y’ibanze akomeza kwiyongera kandi na byo byongereye umubare w’abayagana, kuko bigaragara ko aho ataragera ari ho hakunze kugaragara serivisi zihutirwa abagana amavuriro bakenera.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Bugesera, Viateur Ndayisabye, unashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano SFH Rwanda ifitanye na Minisiteri y’Ubuzima mu micungire y’amavuriro y’ibanze, avuga ko kuva SFH yafata izo nshingano hari ibyagiye bikemuka.

Ndayisabye avuga ko amavuriro y'ibanze akwiye no gutanga serivisi zigengwa na porogaramu
Ndayisabye avuga ko amavuriro y’ibanze akwiye no gutanga serivisi zigengwa na porogaramu

Agira ati “Kuva SFH yafata izo nsnhingano, nta miti ikibura kuri ayo mavuriro, cyangwa guhemba abakozi, kuko iyo amafaranga atarava muri RSSB, (SFH) irabaguriza bakazayishyura”.

Rurangirwa Jean Damascene ukorera ku ivuriro ry’ibanze rivuguruye rya Gikundamvura mu Karere ka Bugesera, avuga ko kuva SFH yahabwa inshingano zo kwita ku mavuriro y’ibanze bafashijwe kubona amafaranga yo guhemba abakozi.

Hari ibibazo byagaragaye bibangamiye imikorere y’ayo mavuriro

Ndayisabye avuga ko bimwe mu bibazo bikigaragara, birimo kuba amavuriro y’ibanze yubatse ku buryo bugoye gutanga serivisi zikenewe, kuba hari serivisi zitaratangira kuri ayo mavuriro zirimo gupima SIDA, no kuboneza urubyaro.

Hari kandi ahataratangira kuvurirwa amenyo, amaso no kubyaza, bitewe rimwe na rimwe no kubura abakozi babishoboye, kuko usanga bisaba umukozi wo ku kigo nderabuzima cyangwa ibitaro ujya kuvura abaturage, bigatuma iyo atabonetse amavuriro aba afunze.

Agira ati, “MINISANTE ikwiye kudufasha kubona abo bakozi kugira ngo amavuriro y’ibanze abashe gukora neza”.

Hari kandi ikibazo cy’uko kubera imiterere y’aho ayo mavuriro aherereye, abakozi bahoherezwa binubira kubayo, bitewe no kuba imishahara yabo iba ari mito ugereranyije n’akazi bagiye gukora, n’imibereho yabo.

Rurangirwa Jean Damascene na bagenzi be bahuriza ku kuba Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rukunze gukererwa kubaha amafaranga ya serivisi zatanzwe, bigatuma imiti itabonekera igihe no guhemba abakozi bikagorana.

Rurangirwa asaba ko RSSB yajya yihutisha kwishyura fagitire
Rurangirwa asaba ko RSSB yajya yihutisha kwishyura fagitire

Avuga ko RSSB yabashyiriyeho uburyo bw’ikoranabuhanga (system) yo kumenyekanisha buri munsi ibyakozwe bizishyurwa, ariko usanga hari aho itaranoga kubera ikoranabuhanga, no kuba nta muyoboro wa Interineti uhagera.

Agira ati, “Usanga hari ibibazo by’ikoranabuhanga, kuba nta bakozi bazi kurikoresha cyangwa ugasanga ukoresha rya vuriro ni we unatunganya izo fagitire, ni we uvura ni we utanga imiti, ni we uzanakurikirana kwishyuza ugasanga arakererewe. Nihaboneka abakozi bahagije bizatungana”.

Yongeraho ati “RSSB ni we mufatanyabikorwa wacu ukomeye ngo tubashe gukora, turifuza ko yajya yihanganira kwishyurira igihe, SFH na yo idufashije kutwishyurira imishahara y’abakozi ikenewe byaba byiza kurushaho kuko umushahara ni ikibazo gituma umukozi acika intege”.

Hakenewe ubuvugizi buhoraho

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamata, hamwe mu ho amavuriro y’ibanze yashyizwemo imbaraga, avuga ko abakozi benshi bakorera ku mavuriro y’ibanze bakunze kuhava, ariko ko MINISANTE iri gusuzuma uko abakozi bakongerwa kandi bakabona imishahara ikenewe.

Agira ati “Amwe muri aya mavuriro yashyizwe kure y’ibikorwa remezo, kure y’imiryango y’abakozi. Birakwiye ko SFH yongera imbaraga mu bibagenerwa birimo imishahara, kubakura mu bwigunge no kubaha amahugurwa.”

Yongeraho ko amavuriro adacungwa na (SFH) ari yo afite ibibazo byinshi, kuko yo nta bikoresho bihagije afite, n’inyubako akoreramo zikaba zitabasha kwakira abazigana uko bikwiye.

Umuyobozi wa SFH Rwanda, Gihana Wandera, avuga ko nyuma yo kuganira ku bimaze kugerwaho mu mikorere y’amavuriro y’ibanze, bagiye kurushaho kuvugurura amavuriro y’ibanze, no guhugura abakozi b’amavuriro y’ibanze.

Gihana avuga ko bagiye kurushaho gushyira ikoranabuhanga mu mavuriro y'ibanze
Gihana avuga ko bagiye kurushaho gushyira ikoranabuhanga mu mavuriro y’ibanze

Agira ati “Tugiye kurushaho kongeramo ikoranabuhanga ridufasha kubona amakuru no kuyasuzumira igihe kugira ngo tubashe kunoza imikorere yayo, hakenewe cyane ubushake n’ubufashanye kuko ubwo tumaze gukuba inshuro enye, hakenewe n’izindi mbaraga ngo haboneke ibindi bikenewe”.

Avuga ko hakiri urugendo rurerure rwo gushaka abakozi bashoboye kandi bahagije, no gukoresha ikoranabuhanga mu guhindura imikorere no gutanga serivisi nziza, kandi ko MINISANTE yiyemeje ko bazajya barushaho guhanahana amakuru byihuse, no kuyasuzuma kugira ngo imikorere y’amavuriro y’ibanze irusheho kuba myiza.

Ku wa 14 Ukuboza 2012 nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeye amasezerano hagati ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) ko Umuryango SFH Rwanda uhabwa gucunga amavuriro y’ibanze 193 mu Turere 15 tw’Igihugu azamara imyaka 15, akazakorwa mu byiciro bitatu by’imyaka itanu buri kimwe.

SFH kandi mu myaka itanu ishize imaze kubaka amavuriro y’ibanze avuguruye (second generations) asaga 40 akaba yarashyizwemo ibikoresho by’ibanze, hari kandi amavuriro asaga 1,700 afite abakozi bahuguwe ku kwita ku barwayi no gutanga ubuvuzi bw’ibanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka