Abaganga babujijwe gukoresha telefoni mu bitaro

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yaciye ikoreshwa rya telefoni zigendanwa ku baganga n’abandi batanga serivisi z’ubuzima mu masaha y’akazi.

Minisitiri w'ubuzima Diane Gashumba
Minisitiri w’ubuzima Diane Gashumba

Bubinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, ubuyobozi bwa MINISANTE buvuga ko iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorwa tariki 01 Werurwe 2017.

Mu bihugu byinshi ntibemera ikoreshwa rya telefoni ku baganga mu masaha y’akazi kubera impamvu z’umutekano w’abarwayi na servisi nziza baba bakeneye.

Iyi ntambwe u Rwanda ruteye nayo ikaba ije yiyongera mu zindi zigamije kubungabunga no kwita ku buzima bw’abarwayi nk’uko minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba abivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nibyiza Ariko No Muzindi Nzego Bikorwe Cyane Cyane Muburezi.Kuko Umurezi Iyo Yibereye Kuri Phone Abana Barahagwa.

Serugendo Evariste yanditse ku itariki ya: 12-02-2017  →  Musubize

Nibyizako dutanga service nziza rwose kandi birababaje kujya kuri phone hari umurwayi imbere yawe. arikombona ataricyo kibazo gusa gihari kuko abakozi bakora mubuganga nabwo babona motivation ihagije, abayobozi bamwe nabamwe bayobora hospitals, health center bahengamiye muri politique cyane kurusha ubuzima bwabarwayi, bituma rero bafatanabi abakozi (nurses, Dr) babo bikarangira bigumuye bivamo gutanga service mbi, ahusanga nk umuyobozi w ibitaro atuka abakozi muri staff nkaho atarezwe cg wamusanga muri bureau ugasanga yibereye kuri phone, akakubwira nabi, nonese wibwirako uwo(nurse cg doctors) azatanga services nziza uwomunsi

Mugisha yanditse ku itariki ya: 11-02-2017  →  Musubize

It’s Wise To Do That Cuz You Find Some Nurses Give People Insuffient Service Due To Talkin’ To Phone While They’re Workin’

Aristotle Asim yanditse ku itariki ya: 10-02-2017  →  Musubize

turabishyigikiye rwose

manzi respeace yanditse ku itariki ya: 10-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka