Abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bariyongereye

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) igaragaraza ko umuntu umwe muri batanu mu bantu bakuru, hamwe n’umwe mu icumi mu bari munsi y’imyaka 18 aba afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ni imibare ihangayikishije cyane kubera ko nubwo ibyiciro byose byibasirwa, ariko abari munsi y’imyaka 25 ni bo bibasirwa cyane, kubera ko ¾ by’ibibazo byo mu mutwe akenshi bitangira hakiri kare munsi y’imyaka 25, bigatuma abibasirwa cyane kurusha abandi ari abo muri icyo kigero.

Aha ni ho MINISANTE ihera yibutsa abantu ariko by’umwihariko abagize umuryango kurushaho kwita ku bana, guhera umubyeyi agitwite, umwana akiri muto agahabwa ibyo akwiye, agahabwa umutekano kugeza abaye ingimbi, kuko iyo amaze gukura ubwonko bwe buba bufite ubushobozi bwo kwirwanaho no kwakira ibyamubaho.

Ubwo mu bitaro bya Caraes Ndera hizihirizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, ubuyobozi bwabyo bwatangaje ko imibare y’ababyivurizamo yiyongereye cyane ugereranyije n’imyaka yagiye itambuka, kubera ko mu mwaka ushize wa 2022/2023 bakiriye abarwayi 95,773 bahivurije, barimo 5,646 bashyizwe mu bitaro.

Nubwo ukurikije raporo y’ibyo bitaro bigaragara ko abahivurije muri uwo mwaka bagabanutse ugereranyije n’uwawubanjirije wa 2021/2022 kuko bari bakiriye abarwaye 96,357, ariko ngo baracyari benshi ugereranyije n’imyaka ibiri ishize, kuko umubare wakomeje kwiyongera ukava ku barwayi 74,363 bari barakiriwe mu mwaka wa 2020/2021.

Impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe mu bitaro bya Caraes Ndera, Dr. Rutakayile Bizoza, avuga ko nubwo indwara yo mu mutwe iri mu ndwara zikomeye cyane, ariko igihangayikishije ngo ni uko umubare w’abagaragaza ubwo burwayi wiyongera.

Ati “Mu bitaro byacu ikintu kiduhangayikishije ni uko twakiriye abantu benshi mu mwaka umwe gusa. Mu gusuzuma gusa twakiriye abantu barenze ibihumbi 90, mu bitaro by’i Ndera twakiriye abantu barenze ibihumbi bitanu, murumva ko ari benshi, kandi si mu Rwanda gusa kuko no ku Isi ubushakashatsi bwerekana ko umuntu umwe (1) mu bantu umunani (8) arwaye indwara yo mu mutwe, bamwe bakaba bararwaye ariko batabizi ko bwarwaye.”

Umuyobozi ushinzwe kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, Dr. Darius Gishoma, avuga ko ibibazo byo mu mutwe bituruka ku mpamvu zishobora gushyirwa mu byiciro bibiri, birimo ibiba mu mubiri w’umuntu, ikindi gice cyo kigizwe n’ibijyanye n’ubuzima umuntu abamo, byose bikaba bishobora gutuma habaho ihungabana ku buzima bwo mu mutwe.

Ati “Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima bwerekanye ko imibare dufite uyu munsi ari uko umuntu umwe kuri batanu agaragaza ibimenyetso by’uko atameze neza mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, afite ibimenyetso byerekana ko hari ibitarimo kugenda neza, kubera cyane cyane impamvu zituruka ku mateka, zirimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagize ingaruka nyinshi ku bayirokotse ariko no ku muryango muri rusange.”

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko hari ubwoko butandukanye bw’indwara zo mu mutwe bwiganje mu Rwanda, harimo Indwara yo mu mutwe yeruye (ibyo abandi bakunda kwita ibisazi). Ubundi bwoko ntabwo butandukanye cyane n’ubwa mbere kuko hari igihe umuntu ufite ubwo burwayi atakaza ubwenge akumva amajwi adasanzwe.

Ubundi bwoko bw’indwara yo mu mutwe ni aho umuntu ashobora kugira amarangamutima ari hejuru cyane, ikindi gihe akagira ari hasi cyane yiganjemo agahinda kenshi, aho aba yumva abihiwe n’ubuzima, nta cyizere cy’ejo hazaza heza, akenshi batekereza no kwiyahura, hari kandi irangwa n’agahinda gakabije ari na yo ifite abantu benshi batayivuza.

Tariki 10 Ukwakira ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe ibibazo byo mu mutwe, aho muri uko kwezi kose hakorwamo ibikorwa byinshi bitandukanye yaba ibivuga byangiriza ubuzima bwo mu mutwe cyangwa ibindi byose byafasha mu kwirinda ndetse no kwita kuri ibyo bibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka