Umuyobozi w’ishami ryo gutanga amaraso mu kigo gishinzwe ubuzima (RBC), Dr. Muyombo Thomas yasabye abantu bose bafite amaraso yo mu bwoko bwa O positif na O négatif bafite ubushake bwo gutanga amaraso kugana ishami rya RBC rishinzwe gutanga amaraso (BTD) bakayatanga kuko akenewe cyane.
Impamvu abantu bari gushishikarizwa gutanga aya maraso ngo ni uko mu bubiko nta maraso ahagije arimo kandi abarwayi bayakeneye bakaba ari benshi.
Umuyobozi mu ishami ryo gutanga amaraso mu mujyi wa Kigali, Dr Gashayija Christopher, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko impamvu bafashe icyemezo cyo gutanga iri tangazo ari uko nta maraso ahagije bafite mu bubiko bwabo.
Ati “Abantu bakeneye amaraso yo mu bwoko ba O positif na O négatif ni benshi kandi ari mu bubiko ntahagije ugereranyije n’umubare w’abayakeneye”.
Impamvu basabye abafite ubu bwoko bw’amaraso ya O positif ndetse na O négatif kwihutira kuyatanga ni uko abantu benshi usanga bafite ubu bwoko bw’aya maraso bigatuma umubare w’abayakenera uba mwinshi.
Amaraso yo mu bundi bwoko ntabwo akunze gukenerwa cyane kuko abayakenera baba ari bake.
Indi mpamvu Dr Gashayija avuga yaba yatumye amaraso afasha abarwayi aba make ngo ni uko abanyeshuri bari mu biruhuko kuko na bo bari mu bantu bitabira gutanga amaraso cyane.
Dr Gashayija asanga indi mpamvu abantu batarimo batanga amaraso ari uko abona abantu benshi basa n’abihugiyeho bashakisha imibereho bigatuma batitabira igikorwa cy’urukundo.
Aya maraso atangwa n’abantu batandukanye ni yo yoherezwa ku bitaro biri hirya no hino mu gihugu agahabwa indembe n’abarwayi bayakeneye.
Abantu bafite amaraso y'ubwoko bwa O (O positif hamwe na O negatif) bafite ubushake barasabwa kugana ishami ry'ikigo cy'ubuzima (RBC ) rishinzwe gutanga amaraso (BTD) bakayatanga kuko akenewe cyane. Kubindi bisobanuro mwahamagara 0788895847 hamwe na 0782187994. Retweet & like. 🙏🏾
— Tom Close 🇷🇼 (@tomclosetweets) August 13, 2022
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|