Abafite abana bavukanye ubumuga bw’ibirenge barahamagarirwa kubavuza

Ababyeyi bafite abana bavukanye uturenge tw’indosho (Clubfoot) barahamagarira ababafite kubavuza, kubera ko ari indwara ivurwa igakira, bikaba byabarinda ubumuga bwo kudashobora kugenda.

Ababyeyi barashishikarizwa kuvuza abana bavukanye ubu bumuga kuko buvurwa bugakira
Ababyeyi barashishikarizwa kuvuza abana bavukanye ubu bumuga kuko buvurwa bugakira

Nyuma y’uko bari barihebye igihe babyaraga abana bagasanga baravukanye uturenge tw’indosho, ariko kubera urwego rwiza u Rwanda rumaze kugeraho mu buvuzi by’umwihariko mu kwita no gukurikirana abana, abenshi baravuwe kandi barakira.

Nubwo nta mpamvu yihariye ihari izwi ishobora gutuma umwana avukana ibirenge by’indosho, imibare y’inzego z’ubuzima yerekana ko mu Rwanda ababuvukana buri mwaka bari hagati ya 500-600.

Providence Utamuriza wo mu Murenge wa Bumbogo, afite umwana w’uruhinja umaze ukwezi n’igice avutse. Avuga ko yavukanye ibirenge birebana, ku buryo akimara kubibona yahise agira impungenge ko atazigera agenda nk’abandi bana, ariko ngo nyuma yo kwitabwaho hari icyizere afite ko azakira.

Ati “Kugeza uyu munsi impungenge zararangiye, kubera ko maze ibyumweru bitatu muvuza bamushyiraho igisima, ariko nkurikije uko yari yavutse uturenge tureba hejuru, kugeza uyu munsi uturenge batumanuye turareba hasi nta kibazo afite, ndishimye cyane kubona umwana wanjye ageze igihe mbona ko azagenda nk’abandi bana.”

Aisha Hakizimana afite umukobwa w’imyaka itatu, avuga ko yari yaravukanye ikibazo cya Clubfoot, ariko kubera uburyo yakurikiranywe ubu umwana agenda neza.

Ati “Yavukanye uturenge dusa n’uturebana, ubu arabasha gukandagira neza nta nubwo wamenya ko yigeze avukana icyo kibazo. Ikintu nishimira ni uko umwana wanjye yari yavukanye icyo kibazo, ariko kugera iyi saha akaba ameze neza.”

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubumuga buterwa n’uturenge tw’indosho cyugarije abatari bacye, Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye na Hope Walks, bamaze igihe batanga amahugurwa ku baganga bahugura abandi 16 baturutse mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika ndetse na Amerika, hamwe n’abandi 20 b’Abanyarwanda.

Jacques Nshimiyimana ni umuganga mu bitaro bya Kaminuza bya Butare, ukora ibijyanye n’ubugororangingo. Avuga ko ayo mahugurwa azabafasha kurushaho gutanga serivisi neza.

Ati “Ni benshi cyane, ku buryo bisaba ko umuntu aba afite ubumenyi bwimbitse bwo kubikora kugira ngo abashe kubikora vuba kandi neza. Aya ni amahugurwa ari ku rwego mpuzamahanga, kuko n’abandi twahuguranywe ni abantu baturutse mu bindi bice byo muri Afurika, aho twumva ko bizadufasha gutanga serivisi neza kurushaho.”

Nsengiyuma Emmanuel ni umuganga uvura abana bafite ubumuga. Avuga ko kubavura bisaba abaganga babizobereyemo kubera ko ubavuye nabi ushobora kurema ubundi bumuga.

Ati “Ubu bumuga buravurwa bugakira, ni icyo kintu cyiza n’abantu bose bagomba kwizera, buravurwa bugakira bityo ntuzagire ubumuga buhoraho buturutse kuri biriya birenge, birushaho kuba byiza no gukira neza kandi byihuse iyo uvuwe ukiri muto, ni ubumuga tuvura abana bakivuka, nta mezi yo gutegereza. Niba ubyaye umwana ufite buriya bumuga, biba ari byiza guhita atangira kuvurwa ako kanya, mu gihe cy’amezi abiri tuba twabikosoye byarangiye.”

Kugeza ubu ubwo buvuzi buri mu bitaro 13 kandi ni ubuvuzi budafite ikindi busaba kubera ko bukorana na mituweli, aho umwana yitabwaho mu gihe cy’amezi abiri, nyuma yaho agahabwa udukweto azajya yambara nijoro gusa agiye kuryama mu gihe kiri hagati y’imyaka ine ndetse n’itanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza @kigali today,
Murakoze kubwinkuru nziza ariko mfite ikibazo. numvise umuganga ashishikariza ababyeyi kuzana abana bakiri bato,none buriya burwayi buvurwa kugarukira kumyaka ingahe kuburyo bwakira?
Twe dufite ufite 14ans murakoze.

Eric yanditse ku itariki ya: 30-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka