Musanze: Ibigo nderabuzima 13 byashyikirijwe imashini zisuzuma ababyeyi batwite

Umuryango nyarwanda uharanira ubuzima bwiza bw’urubyiruko n’ababyeyi (Rwanda Health Initiative for Youth and Women/RHIYW), wateye inkunga y’Imashini kabuhariwe zigenewe gusuzuma ababyeyi batwite (Echography), mu bigo nderabuzima 13 byo mu Karere ka Musanze.

Akanyamuneza kari kose ku bajyanama b'ubuzima
Akanyamuneza kari kose ku bajyanama b’ubuzima

Ni mu rwego rwo gufasha ababyeyi batwite kuruhuka ingendo bajyaga bakora bagana ibitaro bya Ruhengeri, bajya gusaba serivisi zijyanye no kwisuzumisha, aho bamwe byajyaga bibaviramo ingaruka zo kubyarira mu ngo cyangwa mu nzira.

Ni no muri gahunda yo gufasha abo babyeyi, kubahiriza gahunda ziteganywa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), isaba umugore utwite kwisuzumisha inshuro enye mbere yo kubyara.

Dushimeyezu Evangeline, Umuyobozi w’umuryango RHIYW, yavuze ko igitekerezo cyo gufasha ibigo nderabuzima kubona imashini yifashishwa mu gusuzuma ababyeyi, kijyanye n’intego y’uwo muryango ukorana na MINISANTE, mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko n’ababyeyi, by’umwihariko kubasaba serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ni imashini zatanzwe mu bigo nderabuzima 13 mu byiciro bibiri, aho ku ikubitiro haherutse gutangwa zirindwi, ku itariki 22 Kanama 2023 hatangwa esheshatu.

Babanje gusobanurirwa uko izo mashini zikora
Babanje gusobanurirwa uko izo mashini zikora

Izo mashini 13 zifite agaciro ka Miliyoni 78Frw, zikazafasha ibigo nderabuzima gusuzuma neza umubyeyi, abaforomokazi n’ababyaza bakabasha gufasha ababyeyi bitabasabye gukora ingendo, bajya gusaba iyo serivisi mu ibitaro bya Ruhengeri.

Ni inkunga yashimishije abayobozi b’Ibigo Nderabuzima, aho bavuze ko bongerewe ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru bahoraga bifuza.

Mushimiyimana Ernest, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Shingiro cyakira ku kwezi abaza kwaka iyo serivisi batari munsi ya 40, ati “Izi mashini za Echography tuzibonye twari tuzikeneye, kuko nkatwe dutuye kure y’ibitaro ababyeyi bajyaga batugana, byasaba ko banyuzwa muri echography, ugasanga bagowe no kujya aho batanga iyo serivisi”.

Nyirababikira Epiphanie, ati “Ababyeyi batwite bajyaga batugana bashaka serivisi yo kureba uko umwana amerewe mu nda, ugasanga tubohereje mu bitaro bya Ruhengeri bamwe bakabyinubira, rimwe na rimwe ugasanga nta matike bafite ntibajyeyo, ariko ubu tugiye kujya tubafasha”.

Dr Muhire yasabye abayobozi b'ibigo nderabuzima gufata neza izo mashini
Dr Muhire yasabye abayobozi b’ibigo nderabuzima gufata neza izo mashini

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, na we yagaragaje uruhare runini rw’izo mashini mu bigo nderabuzima.

Ati “Gupimisha inda ku babyeyi batwite ni igipimo cy’ubuzima tugifitemo ibibazo bikomeye, akenshi bituruka ku myumvire, kuko kubyarira mu rugo no mu nzira ni ikibazo twakomeje guhangana nacyo biza gucika. Izi mashini zirafasha ababyeyi, aho bajyaga bahabwa transfer yo guca mu cyumwa bikabagora”.

Arongera ati “Nk’umuntu utuye muri Gashaki nk’Umurenge uri kure cyane, kuza gusaba iyo serivisi mu bitaro bya Ruhengeri, urugendo yajyaga akora wabonaga ko bimuremereye, rimwe na rimwe yagera mu bitaro agasanga gahunda yo kuvurwa ntiriho uwo munsi, cyangwa bikaba ngombwa ko ahabwa indi gahunda yo kugaruka (randez vous). Ibyo byose nibyo izi mashine zije kudufasha mu minogereze ya serivisi ku rwego rw’ikigo nderabuzima”.

Dr Muhire yavuze ko izo mashini ababyeyi bazazifashisha, bipimisha inda mu buryo bwuzuye (inshuro enye), yizera ko ikigero cyo kwipimisha kizava kuri 42% kikazamuka, ariko asaba abagenerwabikorwa kuzitaho.

Servici zikenera Echography zirimo, gusuzuma ababyeyi batwite, harebwa niba umubyeyi nta bibazo afite mu nda byabangamira umwana na we ubwe, kureba imikurire y’umwana, niba afite ibiro bikwiye n’ibindi bifasha umubyeyi witegura kubyara.

Ibigo nderabuzima byahawe izo mashini, ni Muhoza, Kinigi, Bisate, Kimonyi, Kabere, Gataraga, Karwasa, Nyange, Murandi, Shingiro, Gasiza, Musanze na Gashaki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka