Kirehe: Abakorerabushake ba Croix-rouge bahuguwe ku ihungabana

Abakorerabushake ba Croix Rouge mu Karere ka Kirehe baravuga ko bagiye kongera ibikorwa by’ubujyanama ku ihungabana nyuma y’amahugurwa bahawe n’uyu muryango ku matariki 21 na 22 Werurwe 2016.

Uyu muryango uvuga ko wateguye amahugurwa ajyanye n’ihungabana mu rwego rwo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abakorerabushake ba Croix Rouge b'i Kirehe bahuguwe ku ihungabana.
Abakorerabushake ba Croix Rouge b’i Kirehe bahuguwe ku ihungabana.

Mu bitabiriye ayo mahugurwa, harimo n’abakorerabushake ba Croix Rouge bakorera mu Nkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’Abarundi zigera ku bihumbi 50. Aba bavuga ko ubumenyi bungutse bazabukoresha mu gufasha zimwe mu mpunzi zigaragaza ibibazo by’ihungabana.

Umuyobozi wa Croix-Rouge mu Karere ka Kirehe, Nshimiye Vincent, avuga ko hari abantu bajyaga bahura n’ibibazo by’ihungabana mu gihe cyo kwibuka ntibabone ubufasha bwihuse ariko ngo abakorerabushake bahuguwe, bazajya batanga ubwo bufasha bidatinze.

Avuga ko abakorerabushake bahuguwe ari 30 ariko hakaba hari gahunda yo guhugura n’abandi, bakagera kuri 85 mbere yo kwinjira mu gihe cy’icyunamo.

Mukatwagirayezu Joselyne, umwe mu bahuguwe, avuga ko atari azi neza ibimenyetso biranga uwahungabanye ariko nyuma y’amahugurwa, ngo yasobanukiwe uko yatanga ubufasha.

Agira ati “Ubu aho ntuye, nta muntu wahura n’ihungabana ngo abure umutabara; ndahari kandi niteguye gutanga ubufasha.”

Nkiko Samson ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Croix-Rouge, avuga ko uyu muryango uzakomeza kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima.

Muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 , Croix Rouge ivuga ko yateguye abakorerabushake 60 muri buri karere bazafasha mu bikorwa byo kwita ku bahura n’ibibazo birimo n’ihungabana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka