Kicukiro: Mu cyumweru cy’ubuzima, abaturage bahawe serivisi z’ubuzima ku buntu

Abatuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, bashyiriweho icyumweru cyahariwe kwita ku buzima kuva tariki 18 - 22 Ukuboza 2023, mu rwego rwo guharanira ko abatuye muri ako Karere bagira ubuzima buzira umuze.

Abaturage bitabiriye guhabwa izi serivisi z'ubuzima ari benshi
Abaturage bitabiriye guhabwa izi serivisi z’ubuzima ari benshi

Icyo cyumweru cy’ubuzima cyateguwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’abafatanyabikorwa bako muri gahunda z’ubuzima. Ni icyumweru cyagendeye ku nsanganyamatsiko igira iti “ubuzima buri mu biganza byacu, tubwiteho.”

Bimwe mu bikorwa byibanzweho muri iki cyumweru birimo gushishikariza abaturage uburyo bunyuranye bwo kuboneza urubyaro, gukangurira abagore batwite gupimisha inda nibura inshuro umunani, kubyarira kwa muganga, kondora abana bafite imirire mibi, gupima indwara zitandura, gupima virusi itera SIDA, gushishikariza abaturage kwirinda Malaria, no gusuzuma indwara z’amaso n’amenyo.

Abaturage kandi bakanguriwe kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gusuzumwa no kwirinda indwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso, abagabo bahabwa serivisi yo gukebwa (kwisiramuza), ndetse n’izindi, izi serivisi zose zikaba zaratanzwe ku buntu.

Serivisi z’ubuzima z’iki cyumweru zatangiwe ku masite yateganyijwe mu mirenge no ku bigo nderabuzima byo mu Karere ka Kicukiro.

Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Ann Monique Huss, avuga ko kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima bigamije kubitaho no kubakurikiranira hafi, kuko hari bamwe usanga bafite indwara nyamara batabizi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w'Akarere ka Kicukiro, Ann Monique Huss (wambaye indorerwamo) na we ari mu bapimwe indwara zitandura
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Ann Monique Huss (wambaye indorerwamo) na we ari mu bapimwe indwara zitandura

Yagize ati “Muri iki cyumweru turimo gukangurira abaturage kugira ngo bivuze kandi ku gihe, turi muri gahunda yo kurwanya Malaria, turongera kandi gukangurira abaturage isuku hose, ni ubukangurambaga twatangiye mu kwezi kwa gatanu, tukaba twifuza ko isuku iba umuco, buri wese akabigiramo uruhare, hirya no hino mu ngo, ahahurira abantu benshi n’aho dutuye.”

“Twazanye abafatanyabikorwa batandukanye, turimo gusuzuma indwara zitandura, aho turimo gusuzuma amaso, amenyo, kuboneza urubyaro, gahunda nyinshi twazizanye kugira ngo twegere abaturage.”

Iki cyumweru cy’ubuzima mu Karere ka Kicukiro, cyatangirijwe mu Murenge wa Gahanga mu Kagari ka Kagasa.

Abaturage by’umwihariko bo muri Kicukiro bashishikarijwe kwitabira ibikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru cy’ubuzima, kuko ubuzima bwiza buri mu biganza byabo, bityo bakaba bagirwa inama yo kubwitaho, bashishikarizwa kujya bagana amavuriro igihe cyose bakeneye serivisi z’ubuzima.

Mu ndwara basuzumwa harimo n'iz'amaso
Mu ndwara basuzumwa harimo n’iz’amaso
Hatanzwe n'udukingirizo two kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n'inda zitateganyijwe
Hatanzwe n’udukingirizo two kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda zitateganyijwe
Bishimiye kwegerezwa serivisi z'ubuzima kandi ku buntu
Bishimiye kwegerezwa serivisi z’ubuzima kandi ku buntu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka