Baracyabanza kwivuza magendu mbere yo kugana muganga

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gitoki muri Gatsibo baracyabanza mu bavuzi gakondo iyo barwaye, mbere yo kugana ikigo nderabuzima.

Babikora mu gihe Leta yamaze kubegereza ibigo nderabuzima kugira ngo babashe gukoresha gahunda y’ubwisungane mu kwivuza batavunitse, babashe kubungabunga ubuzima bwabo.

Nubwo bakivuza magendu, begerejwe ikigo nderabuzima.
Nubwo bakivuza magendu, begerejwe ikigo nderabuzima.

Maniragaba Ernest wo mu Kagali ka Bukomane, avuga ko mbere yo kwerekeza mu bigo nderabuzima abanza kujya kugeragereza kwivuriza mu baganga ba Kinyarwanda bakoresha imiti ya gakondo, bityo ngo babona ntacyo bitanga bakabona kugana ibigo nderabuzima.

Agira ati “Hari indwara tumenyereye ko iyo zijyanywe mu Kinyarwanda zikira vuba nk’amarozi n’izindi, iyo tuzivuje bikanga nibwo twerecyeza ku kigo nderabuzima, ariko amarozi kwa muganga ntibayavura ngo akire.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki Murego Richard, asaba abaturage kujya bajya kwivuza batarazahazwa n’indwara kandi bakivuriza ahantu hizewe, kuko kuzahazwa n’indwara batarajya kwa muganga bishobora kubajyana mu kaga ko kubura ubuzima bwabo.

Ati “Nta munsi tudahwema kubwira abaturage gucika ku muco wo kwivuza magendu, duhora tubakangurira ko igihe bumva batameze neza bakwiye kujya bagana ibigo nderabuzima kuko bibegereye.”

Gusa, benshi muri aba baturage bahuriza ko gahunda y’ubwisungane mu kwivuza yabacyemuriye ikibazo bagiraga cyo kurwara ngo barembere mu rogo, kuko ngo n’ikiguzi cyakwa uwatanze ubwisungane cyoroheye benshi.

Ubuyobozi bw’Umurene wa Gitoki bunavuga ko iyi myumvire nta sano ifitanye no kudatanga amafaranga y’ubwisunane mu kwivuza, kuko ngo bafite amatsinda bishyuriramo buhoro buhoro ku buryo umwaka urangira abenshi bamaze kwiyishyurira ubwisungane bw’umwaka ukurikiyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka