Benshi mu bashima izi serivisi ni abagiye barwara cyangwa barwaza abana babo bari munsi y’imyaka itanu, bakavuga ko ubu batakigowe no guhabwa servisi z’ubuzima nka mbere kuko byabasabaga umwanya no gukora ingendo.
Umwe muri bo w’umukecuru w’imyaka 60, avuga ko aherutse kurwaza umwuzukuru we mu gihe yari atangiye kuremba akirukankira mu rugo rw’umujyanama w’ubuzima kugira ngo amufashe kumenya icyo yarwaye.
Agira ati “Narwaje umwana maze ndebye guhita njya muri Farumasi kumugurira imiti kandi ntazi ndwara nagiye ku mujyanama w’ubuzima niwe wamunsuzumiye amuha imiti.”
Akomeza avuga ko kuba abajyanama b’ubuzima akenshi baba ari n’abaturanyi babo bituma buri ndwara yoroheje babirukankira kugira ngo babahe ubufasha bw’ibanze mu buvuzi.
Uwitwa Nyiranzabandora Julienne utuye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza nawe yemeza ko umujyanama w’ubuzima baturanye yamugobotse mu gihe inda ye yari nkuru, akamuhamagariza imbangukiragutabara akoresheje ubutumwa bugufi bwo kuri telefoni ye.
Nyiranzabandora avuga ko ubwo hari hashize akanya uwo mujyanama w’ubuzima amaze kohereza ubwo butumwa bugufi kuri telefoni, imbangukiragutabara yaje kumutwara imugejeje kwa muganga agahita abyara neza.
Ati “Kera nta bajyanama b’ubuzima dufite mu midugudu hari ubwo umuntu yageraga kwa muganga ari indembe ari uko ubu ufatwa n’uburwayi ukirukankira ku mujyanama w’ubuzima akagufasha uko ashoboye.”
Mukayonga Felicima, umujyanama w’ubuzima utuye mu Kagari ka Gahondo mu Murenge wa Busasamana, avuga ko serivisi z’ubuzima batanga zose bazihuguriwe ku buryo nta mpungenge bagira mu kuzishyira mu bikorwa.
Abajyanama b’ubuzima barahugurwa ndetse bagahabwa n’ibikoresho bifashisha mu gupima no kuvura abarwayi, nk’uko Tuyishime Kanyandekwe Paul umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyanza abyemeza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|