Rusizi: Abaforomo barashinja ababakuriye kwikubira amahugurwa bagenerwa

Abaforomo bo mu karere ka Rusizi bashinja abashinzwe kuyobora ibigo nderabuzima kutaba umwanya ngo bakurikire amahugurwa baba batumiwemo kubera indonke.

Bavuga ko iyo ubuyobozi bubonye hatumiwe abo bakuriye kandi harimo amafaranga bazatanga bahitamo kuyitabira, ibi ngo bikagira ingaruka zikomeye kuko ubumenyi baba bagomba kubona buzagirira abarwayi akamaro budakoreshwa rimwe na rimwe bikaba impamvu y’amakosa abitirirwa mu kazi kabo.

Ubu ni bumwe mu butumire bwateje impaka mu baforomo bemeza ko ubutimire nk'ubu bwabaye akarande
Ubu ni bumwe mu butumire bwateje impaka mu baforomo bemeza ko ubutimire nk’ubu bwabaye akarande

Aba baforomo bavuga ko iki ari ikibazo gitangiye gufata indi ntera aho usanga basabwa kwihugura buri gihe ngo bajye bahora ku rwego ubuvuzi bwo mu Rwanda bugezeho nyamara bikaba bidashoboka kuko abo bayobozi b’ibigo nderabuzima bikubira ubwo bumenyi ubundi buba bubagenewe, kandi ingaruka zikabagarukaho.

Umwe yagize ati “Hari ubwo nahaye umurwayi imiti itagikoreshwa byaje kuvumburwa umurwayi agiye gupfa, nyamara amakosa yaranyitiriwe igitangaje hari hakozwe amahugurwa yerekana aho ubwo buvuzi bugeze hagenda umuyobozi w’ikigo nderabuzima araza ntiyagira n’icyo adutangariza”.

Undi na we ukora mu bijyanye no kuboneza urubyaro avuga ko ibyo bakora bihinduka buri munsi kandi bigasaba kuba uzi aho bigeze n’imiti itangwa nyamara ngo ntarajya mu mahugurwa na rimwe.

Yagize ati “Nk’ubu ko nta hugurwa na rimwe njya mbona ngo menye aho protocol nshya zigeze kandi ko bihinduka buri mwaka murabona nta makosa nzakora yo kuvura nabi abatugana”.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gihundwe Dr Nshizirungu Placide avuga ko bigoye kwemeza aya makuru kuko abayobozi b’ibigo nderabuzima na bo ari abaforomo ku buryo niba hatumiwe umuforomo bidatangaje ko n’umuyobozi yajyayo.

Yagize ati “Icyo twaracyumvise abaforomo bakivuga gishobora kuba ari cyo gusa ntitwabyemeza kuko nta case igaragara, kuko niba batumira umuforomo bakwiye kumenya ko n’umuyobozi wabo ari umuforomo”.

Ntibyashobotse kuvugana n’ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’ubuzima mu kigo cyayo RBC (Rwanda Biomedical center) ari na bo batumira amahugurwa, kuko nyuma yo kumenya icyo itangazamakuru rimushakira yasabye kongera guhamagarwa mu minota mike ntiyongera kwitaba telefoni igendanwa.

Twashakaga kumenya uko bahangana n’izo ngaruka zose mu gihe haba hahugurwa abatazashyira mu bikorwa ubumenyi bahawe kandi bishyira mu kaga ubuzima bw’abanyarwanda cyangwa impamvu baba bemera guhugura abataratumiwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko koko nka muganga mukuru wihandagaza agasubiza kuriya itangazamakuru buriya kiriya nigigisubizo kiri logique ise kubitaro ayobora iyo basabye umuganga ushinzwe service runaka niwe ugenda? Ndumva ibyo rusizi ari agahoma munwa abakabikemuye nibo babishyigikiye ahubwo ubwose aba nyarwanda murumva mutagiye kutumara mukurikiye undonke? Mwagiye mwihesha agaciro koko? Ese hatarimo amafaranga bajyayo?ubundi ngo kuboneza urubyaro byarahindutse? Byazamuka gute? Icyo kibazo nigikurikirwanwe kandi neza nibi naba ngombwa abo baforomo bakora muri izo service bahugurwe kuko ndizerako muri abo bayobozi nta wavuyeyo ngo aze atangire gukora muri izo service banyarwanda twiheshe agaciro nkuko muzehe wacu Ahora abitubwira ariko ubundi ababahuguye bo bayobewe ko bahuguye abayobozi batazigera banakandagira muri iyo service? Ahaa harimo Kata yo kurwego rwo hejuru uko byumva murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

Ariko niba titulaire akora muri PF nanone ndumva ntampamvu yo kumukumira ngo nuko ari titulaire, ahubwo harebwe koko niba koko hari uwakoraga muri PF akavutswa ayo mahirwe kandi ariwe ushinzwe iyo service. byo byaba bibabaje

kagabo John yanditse ku itariki ya: 12-08-2016  →  Musubize

Zitukwamo nkuru, kandingo imfizi ntiyimirwa, gusa abo batutilaire bajye bamenya ko mubigonderabuzima bayobora harimo service zitandukanye kandi ko bafite aba bazishinze ngo bakurikirane ibikorwa byazo,nibisubireho bajye barya akagabuye, ikindi birasanzwe kandi biramenyerewe ko ab titulaire b’i Rusizi iyo ngeso barayigira kuva kera naho ibyo Dr Nshizirungu avuga simbyemeranyaho nawe kuko nawe iyo bamusabye umuganga tuvuge ushinzwe Maternite ntabwo amusimbura ngo nuko nawe ari umuganga inshingano z’abayobozi zibe izabayobozi nibareke kujya bajandajanda mubikorwa bigenewe abandi

kagabo John yanditse ku itariki ya: 12-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka