Ntibanyurwa n’uburyo bahwiturirwa gutanga mituweli

Abaturage bo mu Murenge wa Gasange Akarere ka Gatsibo, batangaza ko batanyurwa n’uburyo abakerewe kwishyura umusanzu mu kwivuza ba wakirwamo.

Bamwe mu Banyagatsibo ntibishimira uburyo bahwiturwamo mu gutanga umusanzu wa mituweli.
Bamwe mu Banyagatsibo ntibishimira uburyo bahwiturwamo mu gutanga umusanzu wa mituweli.

Aba baturage bemeza ko iyi gahunda ari ingirakamaro, ariko hakaba bamwe bagikererwa gutanga uwo musanzu w’ubwisungane mu kwivuza, bigatuma hitabazwa ingufu z’umutekano, nk’uko uwitwa Munganyineza Emmanuel abivuga.

Agira ati “Twese tuzi akamaro ko kwishyura ubwisungane mu kwivuza, gusa ikibazo duhura nacyo ni ubucyene, ariko ikitubangamiye kurusha ibindi ni uko iyo basanze waracyerewe kwishyura bagufunga.”

Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasange Iyakaremye Dominique, avuga ko bahinduye uburyo bafatagamo abaturage ku bijyanye no kubahiwtura, kuko bahisemo kubahuriza hamwe bongera kubaha inyigisho.

Ati “Ntabwo dufunga abantu kubera gucyererwa kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ahubwo icyo dukora ni ubukakangurambaga tubaha inyigisho, kugira ngo barusheho kumva neza akamoro ko gutangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe.”

Mbere y’uko leta ishyiraho gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, kwivuza byari bigoye abatari bacye mu Banyarwanda bitwe no kutagira ubushobozi rimwe na rimwe abarwayi bakarembera mu rugo bikaba byanabaviramo urupfu.

Umurenge wa Gasange utuwe n’ingo ibihumbi 3,838, abamaze kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza bari ku kigero cya 81%. Abasaga 17% bishyurirwa n’Umurenge kubera amikoro make.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka