Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), kirahamagarira Abanyarwanda bose gutanga amakuru ku muti bakeka ko utujuje ubuziranenge, kugira ngo bikurikiranwe.
Ababyeyi batandukanye bo mu gihugu cya Gambia barasaba ubutabera nyuma y’uko abana babo bahawe umuti utujuje ubuziranenge bagapfa. Ibi ababyeyi barabisaba nyuma y’impfu z’abana 66 bapfuye mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira bishwe n’imiti ya Syrup.
Umuti mushya wakozwe n’abashakashatsi bo mu kigo ‘Scripps Research’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzajya utuma virusi ya Covid-19 yirwanya ubwayo ndetse ikaniyica.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Ukwakira 2022, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima ibera i Doha muri Qatar.
Abahanga mu by’imiti hamwe n’abaganga bose mu Gihugu bahawe amabwiriza ababuza gucuruza no gukoresha umuti wa Broncalène, bitewe n’uko umuntu wawuhawe iyo atewe ikinya ngo ashobora kubyimba imiyoboro itwara amaraso mu mubiri bikaba byamuviramo urupfu.
Urugaga rw’Abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) rurifuza ko habaho itegeko rigenga umwuga wabo rikanateganya ibihano bikomeye ku bamamyi babeshya abantu ko bavura indwara runaka kandi batabifitiye ubushobozi.
Mu mwaka wa 2019 ni bwo icyorezo cya Covid-19 cyadutse. Ibihugu byinshi byaratunguwe, bisanga bititeguye, bituma iyo virusi ikwira hirya no hino ku Isi mu mezi abanza ya 2020. Za Guverinoma z’ibihugu n’Imiryango mpuzamahanga nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) byahuye n’ikibazo gikomeye cyo kunanirwa (...)
Abo baturage ni ababyeyi babitangaje nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangarije gahunda yo guha abana inkingo za Covid-19. Bamwe muri abo babyeyi bagaragaje ko banejejwe n’iki cyemezo ngo kuko bo nk’ababyeyi bashobora kubyibagirwa.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) hamwe n’icyita ku bafite ibibazo byo mu mutwe ’Solid Minds’, birasobanura ibimenyetso biranga umuntu ufite gahunda yo kwiyahura.
Abaganga bo mu bitaro bya Rutongo biherere mu Karere ka Rulindo, bafashije umwana wavukanye amagarama 640 abasha kubaho, ubu akaba ameze neza ndetse yavuye mu bitaro ari kumwe n’ababyeyi be.
Umukarani w’ibarura witwa Josiane Uwimpuhwe uherutse gukomeretswa n’imbwa ubwo yari mu gikorwa cyo kubarura, avuga ko ubu ari we urimo kwiyishyurira amafaranga y’inkingo yandikiwe na muganga.
Abaturage bagana Ikigo nderabuzima cya Nyakiriba, giherereye mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, baravuga ko bagorwa no kuba inzu ababyeyi babyariramo yaho (Maternité), imaze igihe yarafunze imiryango, ubu ababyeyi batwite bakaba bakora ingendo ndende kandi zivunanye, bajya kubyarira ku bindi bigo nderabuzima (...)
Itsinda ry’abaganga 15 bo mu ngabo z’u Rwanda bifatanyije na bagenzi babo baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu cyumweru cyahariwe ubutwererane bw’Ingabo n’abasivili (CIMIC) muri Tanzania, batanga ubuvuzi ku barwayi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yashyize ibitaro icyenda ku rwego rwo kwigishirizamo abiga ubuvuzi mu Rwanda, mu kongera inzobere z’abaganga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’umuti wa Amoxicillin 125 gm/5ml Oral Suspension (SPAMOX), ufite numero wakoreweho ya X0928.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kirasaba ko abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa O positif na O négatif bakwihutira kuyatanga kugira ngo ahabwe abarwayi bayakeneye.
Ni kenshi umurwayi urembye bitewe n’uburwayi afite yongererwa umwuka, cyangwa bakavuga ko ari kuri ‘Oxygen’ ariko mu by’ukuri urwaye cyangwa urwaje ntawe uzi aho uwo mwuka uturuka.
Zimwe mu mbogamizi abafite ubumuga bahura na zo ni uko hari serivisi bakenera zijyanye n’ubuvuzi ntibazisange ku bitaro byose by’Akarere bibegereye. Hakorimana Vincent ni umusore w’imyaka 28 ufite ubumuga bw’ingingo. Avuga ko hari serivisi atajya abona iyo agiye ku bitaro bikuru bya Nyanza ahubwo ko bamusaba kujya (...)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko u Rwanda rugiye gutanga doze y’urukingo rwa kabiri rushimangira mu rwego rwo gukomeza guhangana n’indwara ya Covid-19. Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije kuri Twitter, yavuze ko guhera tariki 08 Kanama 2022 iyi doze izatangira gutangwa kuri site zose z’ikingira hibandwa ku bakuze bari (...)
Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rurizeza abanyamuryango ba ‘Mituelle de Santé’ ko batazongera kwandikirwa imiti myinshi ngo bajye kuyigurira hanze y’ibitaro, nyuma y’ivugururwa ry’urutonde rw’igomba gutangirwa kwa muganga.
U Rwanda rwatorewe kwakira Icyicaro cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti (African Medicines Agency - AMA). Ni icyemezo cyafatiwe mu nama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye i Lusaka muri Zambia.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network), Nyirahabineza Gertrude avuga ko icyemezo cya Minisiteri y’Ubuzima cyo guhagarika ibikorwa byamamaza ubuvuzi kitababangamiye ahubwo ngo abamamazaga bari babangamiye abakora ubuvuzi gakondo bwa nyabwo.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abajyanama b’ubuzima bagiye gufashwa kujya batanga serivisi mu buryo bukomatanyije, bitandukanye n’uko byakorwaga, aho buri wese yabaga afite indwara yahuguriwe.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gahini mu Karere ka Kayonza, Dr. Ngabire Nkunda Philippe, avuga ko kwiyongera kw’inzu z’ababyeyi bizatuma babasha guhabwa serivizi nziza bityo bigabanye impfu zabo n’iz’abana.
Mfashingabo Christian w’imyaka 25 y’amavuko avuga yifuje kuva kera gutanga amaraso, ariko akabura amakuru y’uko bigenda. Nyuma yaje gusobanukirwa mu mwaka ushize wa 2021, ubwo hakorwaga ubukangurambaga bujyanye no gutanga amaraso ku ishuri yigagaho.
Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga na Sosiyete y’Ubwishingizi mu Rwanda (Radiant), basinyanye amasezerano agamije gushoboza Abahesha b’Inkiko b’Umwuga kubona Ubwishingizi mu buvuzi.
Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba gufashwa kujya bipimisha kanseri (Cancer) yaryo ku buryo buhoraho, kubera ko bari mu cyiciro cy’abantu bashobora kugerwaho n’iyo kanseri mu buryo bworoshye.
Uruganda rwo mu Budage rwa ‘BioNTech’, rwatangaje ko rugiye gutangira kubaka uruganda rukora inkingo ‘mRNA vaccine factory’ i Kigali mu Rwanda, kugira ngo bifashe ibihugu bya Afurika gutangira kuzikorera ubwabyo.
I Kigali habereye Inama yiswe Healthtech Summit y’iminsi ibiri ikaba yari ihuje abafatanyabikorwa bo mu bihugu bitandukanye bagamije kureba uko barushaho kwifashisha ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubuvuzi n’ubuzima (healthcare).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko amavuriro atatu mato (postes de santé) yo mu Karere ka Nyaruguru yamaze gushyirwamo ibikoresho bifasha mu gutanga serivise yo kubyaza.