Leta yongeye korohereza abanyamuryango ba Mituweri kwivuza

Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yongeye gutangaza ko yorohereje abantu kubona amakarita ya Mituweri, ndetse no kwivuza badategereje ukwezi nyuma yo kwishyura umusanzu.

Dr Mukabaramba Alvera Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amajyambere Rusange n'Imibereho Myiza y'Abaturage
Dr Mukabaramba Alvera Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage

Bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Dr Mukabaramba Alvera, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri MINALOC.

Iryo tangazo rivuga ko mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi no korohereza abaturage kubona amakarita ya Mituweri, MINALOC ifatanyije n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), bashishikariza Abanyarwanda bose kugira uruhare mu bukangurambaga no kwishyura umusanzu wa Mituweri bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2016, kugira ngo bakomeze kwivuza neza no guhabwa serivisi bakeneye.

Abaturage bose bafite amakarita ya mituweri kandi bishyuye, bagomba kuyongerera igihe (validation) basabwe kuyageza ku buyobozi bw’Akagari barimo, kandi akaba ari ho bazajya bayafatira nyuma yo kongererwa igihe. Nta muturage wemerewe kwijyanira ikarita ya mituweri aho mituweri ikorera.

Abaturage bose bifuza ikarita nshya ya Mituweri basabwe kujya ku biro by’Akagari bitwaje indangamuntu n’urupapuro bishyuriyeho umusanzu bagomba gutanga, kugira ngo umukozi wo ku kagari abafashe kuzuza ifishi ya buri munyamuryango.

Umukozi w’Akagari ni we wenyine wemerewe kugeza ku mukozi ushinzwe mituweri (RSSB), amakarita yose yamaze kuzuzwa n’andi asaba kongererwa agaciro yitwaje impapuro zishyuriweho umusanzu ndetse n’ibindi bya ngombwa aho bikenewe.

Nyuma yo gushyirwaho umukono na “cachet/stamp” ya RSSB, amakarita asubizwa Ubuyobozi bw’Akagari kugira ngo ashyikirizwe abaturage.

Abantu bacumbitse kure y’iwabo kandi bafite impamvu zumvikana, bemerewe kwishyurira umusanzu aho baba, kandi bagahabwa ikarita ya mituweri bitabaye ngombwa gusubira iwabo.

Abanyeshuri biga bacumbikiwe mu bigo by’amashuri bigamo bose basabwe kwihutira gusubira ku ishuri batiriwe bategereza kwishyura cyangwa gufatira ikarita ya Mituweri iwabo mu rugo, kuko bazishyurirwa mituweri yabo n’ubuyobozi bw’ibigo bigaho nk’uko bisanzwe bikorwa.

Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda no gutanga serivisi nziza ku banyamuryango, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2016-2017, umuntu wese uzaba yarangije gutanga umusanzu wa mituweri bitarenze tariki 31 Kamena 2016 azajya yemererwa guhita yivuza bitabaye ngombwa gutegereza iminsi 30 nk’uko byari bisanzwe.

Iri tangazo ryuzuza iryasohotse ku itariki ya 28 Nyakanga 2016 rijyanye no korohereza abaturage kwishyura imisanzu ya Mituweri, kandi rimanikwa ahantu hose hahurira abantu benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

murakoze pe muzi gushishoza,bongere barebe ikibazo cyo gusabakp umunyamuryango azajya yishyura aruko abo mu muryango bose maze kwishyura
niba hemejwe ko umuntu uri kure y’umuryango atangira aho aherereye.

alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2016  →  Musubize

Ibya mutuel mbona byarananiranye, none se ibyiciro mu rwego rwa 3 abantu mbona barabaye bake, bashingira ko ngo umuntu kuba ashoboye gukora ngo ari mu kiciro cya gatatu kuko abaherwe bafite amazu bakodesha bafite n’amamodoka nabo bifuza kujya mu cya 2, ibyo rero bitera urujijo kuko niyo umuvuze arahakana ngo ntacyo atunze kandi uziko afite nk’inzu ikodeshwa nka 400.000 Frw ku kwezi, afite n’imodoka akavuga ko atari iye kuko wenda yanditse ku mwana we wiga kaminuza.
None rubanda rugufi nibo babigwamo no kubona ikiciro bitoroshye.
ndabona tugiye gusubira kuri gakondo yo kubyarira mu rugo kuko no gusiragira mu buyobozi waribuze inzara yazakwica uta igihe aho gushaka icyo kurya.

Ndumiwe yanditse ku itariki ya: 21-08-2016  →  Musubize

urakoze wa mubyeyi we,urengeye abaturage pe,

MUCYO yanditse ku itariki ya: 16-08-2016  →  Musubize

Erega reta ni umubyeyi muarakoze cyane umuyobozi ucyenewe ni nkuwo

nduwumwe vincent yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka