Ibitaro byashyizeho isanduku yo gufasha abakene

Abakozi b’ibitaro bya Muhororo mu Karere ka Ngororero bashyizeho isanduku igamije kugoboka abakene babigana mu kubafasha kurya, kwambara, kwivuza n’isuku.

Kuva mu myaka 4 ishize, nibwo abakozi b’ibi bitaro biyemeje kwishakamo ubushobozi bwo gufasha abarwayi babagana batifashije kubona ubuvuzi n’ibijyana nabwo. Buri mukozi ashyira umusanzu we wa buri kwezi mu isanduku ibahuza.

Umuyobozi w'ibitaro n'abakozi batanga ubufasha ku barwayi
Umuyobozi w’ibitaro n’abakozi batanga ubufasha ku barwayi

Usanase Nsengimana Emmanuel, umukozi ushinzwe imbonezamubano muri ibyo bitaro avuga ko iyo sanduku itabara benshi.

Ati“Twararebye dusanga hari abarwayi batugana bafite ibibazo birenze ibyuburwayi gusa. Bamwe tubishyurira ubwisungane mu kwivuza, abandi turabagaburira ndetse hakaba n’abo duha imyambaro n’ibikoresho by’isuku”.

Nyirabavakure Marie Chantal, umwe mu barwayi bari muri ibi bitaro ubwo twabasuraga kuwa 1 Kanama 2016, ni umwe mu bahabwa ubwo bufasha. Yadutangarije ko iyo sanduku yamubereye umubyeyi kuko ababyeyi be n’abavandimwe bamutereranye bakanga kumuvuza.

Ati “Ubundi ndwaye diyabete, ababyeyi banjye barantereranye kuko bashakaga kumvuza mu Kinyarwanda ngo ni amarozi nkanga. Ubu ibitaro nibyo bimvuza, bikangaburira ndetse n’ibindi nkeneye bakabimpa. Ni ababyeyi beza”.

Muri raporo zigaragazwa n’umukozi ushinzwe gucunga iyo sanduku, ubufasha nkubu bugera ku barwayi byibura 15 buri kwezi. Uretse ibyo, buri mwaka bagira uruhare mu gutegura umunsi w’abarwayi no kubaha impano, ndetse no mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi b’ibyo bitaro bazize jenoside banaremera abasigaye bo mu miryango yabo.

Umuyobozi w’ibi bitaro Dr Ahishakiye Emmanuel, avuga ko ibyo babikesha kuba bunze ubumwe. Ati “burya ikintu abayobozi Babura akenshi ni ukwicisha bugufi ngo begere abo bayobora. Hano rero twabigezeho tuba umwe niyo mpamvu guhuza ubushobozi bwacu kandi bugakoreshwa neza tubigeraho”.

Uyu muyobozi ariko avuga ko bataragera ku rwego rwo gukemura ibibazo byose bahura nabyo, ubu bakaba bakora ubukangurambaga banashaka inkunga zaturuka ahandi mu gufasha iyo sanduku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igikorwa cyo gufasha abarwayi ni cyiza Imana ibahe umugisha ariko tujye tunagaya ibibi.Uyu muyobozi uherutse gusambanya umwana kungufu bikamuviramo no kweguzwa ku mwanya wa Perezida wa Njyanama ya Ngororero aracyayobora iki koko?Umva ko ruswa izacika

Alias yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka