Ibimina bibafasha kuzigama umusanzu w’ubwisungane mu buvuzi

Abatuye mu Kagari ka Nyakayaga mu Murenge wa Kamabuye,Akarere ka Bugesera, bavuga ko ibimina bibafasha kuzigama amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Umwe mu baturage watanze ubwisungane abikesha ikimina
Umwe mu baturage watanze ubwisungane abikesha ikimina

Mukarubayiza Jeanne uhatuye, avuga ko mbere byari ingorabahizi kubona ubwishyu, ariko nyuma yo kwibumbira mu bimina ubu basubijwe.

Agira ati ’’Tugenda twizigamira amafaranga make buri kwezi, hanyuma umuntu yashaka akanaguza niba ashaka gukora nk’umushinga ’’.

Habakurama Pascal we avuga ko atarajya mu kimina ngo atangire kwizigamira buri kwezi, yahoranga ashwana n’abayobozi kuko yabaga yabuze amafaranga atanga.

Ati ’’ Ubu ngera mu kwezi kwa Kamena, naramaze kwishyurira urugo rwose rugizwe n’abantu umunani. ‘’

Kuri ubu abamaze gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa 2016-2017 muri ako kagari bararenga 90%.

Ubu bwitabire bugenda buzamuka, bwemezwa na Ndagijimana Modeste umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakayaga . Avuga ko ahanini buri guterwa n’ubukangurambaga bwimbitse bwakozwe.

Ati ’’ Mu baturage basaga 3000, 100 nibo basigaye bataratanga umusanzu. Nabo hari icyizere ko mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeli bazaba bamaze kuwutanga’’

Niyonsaba Dancille umuyobozi w’Umudugudu wa Kaje wo muri aka Kagari, avuga ko ibimina byabafashije cyane ku buryo mu ngo 145 ziwugize, hasigaye gusa ingo ebyiri kugira ngo bese umuhigo wo kugira mitiweri ku gipimo cy’i 100%.

Avuga ko muri uyu mudugudu abaturage batangiye no kuzigama umusanzu w’umwaka utaha wa 2017-2018.

Icyegeranyo cy’agateganyo cy’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, kigaragaza ko Umurenge wa Kamabuye uza ku mwanya wa kabiri mu kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Uyu murenge uza ukurikira uwa Mayange uhora uza ku isonga muri aka Karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka