Ibigo nderabuzima byahawe moto ngo binoze serivisi

Abayobozi b’ibigo nderabuzima bishamikiye ku Bitaro bya Kibuye bahawe moto zizabafasha mu kwegereza abaturage ibikorwa by’ubvuzi birimo no gukingira abana.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage asuzuma ko moto ari nzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage asuzuma ko moto ari nzima.

Hari kuri uyu wa 14 Nyakanga 2016, ubwo umushinga w’Abasuwisi ushinzwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi wabashyikirizaga moto 12 zizabafasha mu ngendo ndetse no gutwara imiti n’ibikoresho bagera ku bo baha serivisi.

Muhire Bonaventure, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mwendo, avuga ko byabahendaga cyane kujya gukingira abana, kugera ku bajyanama b’ubuzima no kugera ku baturage mu bukangurambaga butandukanye.

Ati “Byadusabaga gukodesha moto duteze, ubundi ugasanga hari igihe bitwaye nk’ukwezi ngo tugere ku baturage.”

Mushimiyimana Collete, uyobora Ikigo Nderabuzima cya Bisesero, we agira ati “Nsanzwe mfite uruhushya rwo gutwara, ariko natangaga gahunda mu baturage nko gukingira, gupima abagore tubasanze aho bari n’ibindi nkabura uko ngerayo kuko nta moto, none ndayibonye.”

Mukashema Drocelle, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yasabye abahawe izi moto kuzifata neza, kandi bakagaragaza impinduka ku mitangire ya serivisi nyuma yo kuzihabwa.

Ati “Mu kazi kabo ni bo zizafasha umunsi ku munsi, turabasaba kuzifata neza bazirikana agaciro kazo, ariko kandi tukaba tubategerejeho impinduka ku kurushaho kunoza serivisi batanga mu gihe nk’iki bamaze kuzibona.”

Ngizinshuti Protegene, uhagarariye uyu mushinga mu Karere ka Karongi, Rutsiro na Nyamasheke yavuze ko batekereje iki gikorwa mu gufasha Leta muri gahunda zo kwegereza abaturage ubuvuzi.

Ati “Ni ugufasha Leta muri gahunda yayo isanzwe yo kwegera abaturage bakabaganiriza kuri gahunda zitandukanye z’ubuzima, gukingira abana … izi moto rero zizafasha mu gusanga aba baturage.”

Moto 12 zatanzwe zifite agaciro ka miliyoni 38 n’ibihumbi 400. Uretse Karongi Akarere ka Nyamasheke na ko kakaba kahawe moto 10, aka Rutsiro gahabwa 12, zose hamwe uko ari 34 zikaba zifite agaciro ka miliyoni 120 habariwemo n’ibyangombwa byazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nizerako zinomuto zizabafasha mugutanga servis neza ahubwo bano bazihawe bazikoreshe neza kandi mukazi baziherewe kd tukanabasaba kuzanga banafasha nabarikure yivurero.murakozi ni mutamba i rwamangana.

mutamba jean baptiste yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka