Hagiye kubakwa ishuri rikuru ryigisha kwita ku bana

Umuyobozi w’umushinga Parthners in Health aremeza ko mu Karere ka Kirehe hagiye kubakwa inzu nini mu gihugu izatanga serivisi zo kwita ku bana bavukana ibibazo hakubakwa n’ishuri ry’ubuvuzi.

Dr Alex Coutinho umuyobozi wa Partners in Health arizeza abanyakirehe ishuri rikuru ry'ubuvuzi
Dr Alex Coutinho umuyobozi wa Partners in Health arizeza abanyakirehe ishuri rikuru ry’ubuvuzi

Dr Alex Coutinho, Umuyobozi wa Partners in Health mu Rwanda, avuga ko hagiye kubakwa iyo nzu bitewe n’imikorere myiza ikomeje kuranga abakozi muri serivisi yita ku bana bavukana ibibazo (Néonatologie) mu Bitaro bya Kirehe.

Akomeza agira ati “Iyo nyubako izaba ari nini mu gutanga serivisi z’ubuvuzi no mu nyubako muri rusange kuko izaba iruta kure iyo dufite muri CHUK! Izaba ari nini mu gihugu hose ku buryo mu gihe cy’umwaka izaba ari iya mbere mu gufasha abana bavukana ibibazo”.

Avuga ko yagiranye inama na Minisitiri w’Ubuzima bavugana ko serivisi yita ku bana bavukana ibibazo muri Kirehe izaba ari iya mbere mu gihugu.

Ati“Mu nama nagiranye na Minisitiri twavuganye ko serivisi ya Neonatologie muri Kirehe izaba ari iya mbere mu Rwanda y’icyitegererezo kandi akaba ari ikigo abantu bose bazaza kwigiraho ubumenyi!

Abaforomo n’abaforomokazi baturuka imihanda inyuranye bazajya baza guhabwa amasomo ndetse ubwo bazaba barangije bazajya bahabwa impamyabushobozi zibemerera gutanga serivisi mu mavuriro atandukanye”.

Avuga ko ari intambwe ya mbere mu gushyiraho Ishuri ry’Ubuvuzi rya Kirehe bikazagerwaho mu gihe gito.

Ati “Niba dushaka kugira ishuri ry’ubuvuzi muri Kirehe tugomba gushyiraho ingamba zo kubigeraho! Ndimo gushaka ubuvugizi muri Amerika kugira ngo tubone inkunga yo kubaka iryo shuri”.

Alice Uwingabiye umuyobozi wa Pertners in health muri Kirehe arereka abayobozi ibyo uwo mushinga ufasha abaturage
Alice Uwingabiye umuyobozi wa Pertners in health muri Kirehe arereka abayobozi ibyo uwo mushinga ufasha abaturage

Avuga kandi ko serivisi zita ku babyeyi mu Bitaro bya Kirehe, inyubako zikoreramo izaba ivuguruwe mu minsi iri imbere ikagera ku bipimo by’urwego mpuzamahanga, kandi ko amafaranga yo kubikora ari hafi kuboneka.

Uwingabiye Alice, Umuyobozi wa Partners in Health mu Karere ka Kirehe, avuga ko uwo mushinga uri muri gahunda zo kwishyurira minerivari abana magana abiri batishoboye harimo 20 biga muri kaminuza.

Ngo bishyurira kandi mituweri abatishoboye bagafasha n’abafite imirire mibi babigisha guhinga neza no korora banabaha amatungo magufi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka