Bimwe mu bigo nderabuzima birasaba kongererwa abakozi

Ibigo nderabuzima bimwe na bimwe byo mu Karere ka Rutsiro birinubira ko bikoresha abakozi bake kandi bakira abarwayi benshi.

Ikigo nderabuzima cya Kibingo kiri mu murenge wa Gihango kiri mu bidafite abakozi bahagije
Ikigo nderabuzima cya Kibingo kiri mu murenge wa Gihango kiri mu bidafite abakozi bahagije

Bamwe mu bayobora ibigo nderabuzima bavuga ko kuba bagifite abakozi bake bibabangamiye kuko ngo abakozi bakora cyane bikabagira ku bakozi no ku bo baha serivisi.

Iyakaremye Venant, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Musasa mu Murenge wa Musasa, agira ati ”Twebwe aha i Musasa twakira abarwayi nibura 90 ku munsi kandi dufite abaforomo 5 gusa, mu gihe mbere twakiraga 30."

Akomeza agira ati "Murumva abo baforomo ntibabona ikiruhuko, bakora cyane kandi si byiza ndetse umubare muto wabo hari igihe udahaza abatugana (abarwayi) rimwe na rimwe bakagenda batugaya kubaha serivisi mbi.”

Dusabinema Consolee, uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kibingo kiri mu Murenge wa Gihango, avuga ko ubundi babarirwa abaturage b’utugari 3 tw’umurenge bakoreramo ariko hakaba abava mu Kagari ka Sure mu Murenge wa Mushubati ndetse n’abava mu Kagari ka Gabiro muri Musasa.

Ati "ibyo rero bituma abakozi bacu binubira uwo mubare bakira kandi ari 3 gusa ugasanga bamwe bashobora no kwigendera kubera umunaniro”.

Ayinkamiye Emerence, Umuyobozi w’ ka Rutsiro, avuga ko ikibazo cy’abaforomo bake akizi bakaba bagomba kuvugana na Minisiteri y’Ubuzima ikabongerera umubare w’abakozi.

Agira ati ”Tuzi ko amavuriro menshi afite abakozi bake ariko tugomba kuvugana na Minisante tukabasaba ko ayo mavuriro yakongererwa abakozi.”

Akomeza asaba abo bake bahari kongera imbaraga bakitanga kuko ngo yizeye ko icyo kibazo kizakemuka mu minsi ya vuba.

Mu Karere ka Rutsiro habarirwa ibigo nderabuzima 18 n’ibitaro bimwe, bya Murunda, ariko ahenshi bahurira kuri icyo kibazo cy’umubare muto w’abakozi n’ibikoreshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UBWO BINAGWAHO YAVUYEHO BIZATUNGANA.

MUSSAD yanditse ku itariki ya: 12-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka