Bariruhutsa nyuma yo kubakirwa inzu y’ababyeyi

Ababyeyi bo mu Murenge wa Rutare muri Gicumbi barishimira ko bubakiwe "inzu y’ababyeyi" izatuma batongera guhura n’ingorane mu gihe cyo kubyara.

Ababyeyi bariruhutsa nyuma yo kubakirwa ibyariro
Ababyeyi bariruhutsa nyuma yo kubakirwa ibyariro

Nyiransekuye Apolline, wahabyariye, avuga ko akihagera bamwakiriye neza kandi abyara nta kibazo na kimwe agize.

Agira ati “Twebwe nk’ababyeyi iki kigo nderabuzima kizadufasha cyane kuko mbere wasangaga tugera hano twatinda kubyara bagahita batwohereza ku bitaro bikuru bya Byumba tukagerayo twananiwe”.

Umurenge wa Rutare wari usanzwe ufite ikigo nderabuzima,ariko nta bushobozi cyari gifite cyo kwakira ababyeyi bagiye kubyara.

Byatumaga babohereza ku bitaro bikuru bya Byumba, hari urugendo rw’isaha imwe n’igice mu modoka, niyo mpamvu hafashwe umwanzuro wo kubaka inzu y’ababyeyi (Maternite) ku kigo nderabuzima.

Mukanyonga Immacullé atangaza ko mbere batarabona iyo nzu y’ababyeyi byabagoraga,agahamya ko gukora urwo rugendo kandi bari ku bise, byatumaga bamwe babyara bananiwe cyane, rimwe na rimwe bikaba ngombwa ko babagwa.

Iri byariro ryuzuye ritwaye arenga miliyari 1FRw
Iri byariro ryuzuye ritwaye arenga miliyari 1FRw

Ibyo ngo byateraga impfu zitunguranye ku babyeyi no ku bana kubera kutabyarira igihe kandi vuba.

Byiringiro Eric, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rutare, atangaza ko hashize amezi ane iyo nzu y’ababyeyi itangiye gukora ikaba imaze gufasha ababyeyi benshi.

Ikindi bungutse ngo ni ibikoresho bihagije,bizatuma ababyeyi babyaye babazwe ndetse n’ababyaye abana batagejeje igihe bose bitabwaho batarinze koherezwa ahandi.

Agira ati “Ikigo nderabuzima cya Rutare nticyabashaga kwakira ababyeyi babyara ngo babakorere ubutabazi bw’ibanze igihe ari ngobwa ariko ubu byose bikorerwa hano”.

Inzu y’ababyeyi yo ku kigo nderabuzuma cya Rutare yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari imwe na miliyoni ijana, habariwemo n’ayaguzwe ibikoresho birimo.

Inzu y’ababyeyi yubatswe ku kigo nderabuzima cya Rutare, yakira ababyeyi baturutse mu Murenge wa Rutare no muyindi mirenge bihana imbibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka