Yasiramuriwe mu rugo ajyanwa kwa muganga ari indembe

Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busoro umusore w’imyaka 25 yasiramuriwe mu rugo bimuviramo kubyimbirwa ajyanwa kwa muganga arembye.

Byabaye kuri uyu wa 12 Kamena 2016 ubwo uwo musore yasiramurwaga n’umuforomo ngo wari umaze iminsi mike afungiwe farumasi kubera kutuzuza ibyangombwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro, Mbarubukeye Vedaste, yaduhamarije ayo makuru agira ati “Ni byo koko hari umusore wasiramuwe n’umuforomo bari mu rugo mu gipangu babanamo nyuma byamuviriyemo kumererwa nabi arabyimbirwa bikomeye”.

Mbarubukeye yakomeje avuga ko uwo musore yamaze kubyimbirwa akajya ku Kigo Nderabuzima cya Kinazi nyuma babona ko bikomeye na bo bakamwohereza ku Bitaro bya Kinazi ari naho arwariye.

Ati “Amakuru dufite ni ay’uko uwo musore yabonye atangiye kubyimbirwa igitsina akijyana ku kigo nderabuzima nyuma bikomeje gukomera yoherejwe ku bitaro”.

Uyu muyobozi w’umurenge avuga ko uwo muforomo yahise atoroka atinya kuba yakurikiranwaho kuba yasiramuye umuntu nta burenganzira abifitiye.

Yakomeje agira inama abaturage yo kutajya ku bantu babonetse bose ngo babasabe serivisi z’ubuvuzi harimo n’izi zigendanye no kwisiramuza.

Agendeye ku gikorwa cyo gusiramura cyabaye kuri uwo musore nyuma kikamugiraho ingaruka, uyu Muyobozi w’Umurenge wa Busoro yabasabye kujya bagana ibigo nderabuzima n’ibitaro bizwiho gutanga servisi mu buryo bwemewe.

Ati “Gusiramurwa ni igikorwa gikorerwa kwa muganga ubifitiye uburenganzira. Kujya mu bavuzi ba magendu ntabwo byemewe biteza ingaruka ku buzima bikaba byabaviramo n’urupfu”.

Yongeyeho ko gusiramurwa bikorerwa kwa muganga wemewe ariko hakaba hari n’izindi servisi zihariye zibitangamo umufasha cyane cyane nko mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo z’igihugu aho ababishaka bose basiramurwa kandi ntihagire izindi ngaruka zivuka.

Ubwo twandikaga iyi nkuru Kigali Today yashatse kuvugana n’uwo musore uri mu bitaro bya Kinazi nyuma yo gusiramurwa bikamuviramo kubyimbirwa bikomeye ariko ntibyashoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

muravuga ruswazariyongereye hano ikanyinya muzahagere mwirebere

dusabimana theogen yanditse ku itariki ya: 14-06-2016  →  Musubize

Birababaje kuba harabantu bakijya kwa Magendu, kandi baraduhaye amavuriro hafi .

egide yanditse ku itariki ya: 14-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka