Yabuze itike imusubiza mu Buhinde kuvuzwa uburwayi budasanzwe yavukanye

Umubyeyi witwa Mbabazi Liliane ufite umwana witwa Ndahiro Iranzi Isaac arasaba uwabishobora wese kumufasha kubona itike yo gusubiza umwana we mu Buhinde kugira ngo abagwe bwa kabiri, avurwe, akire neza.

Mu mudugudu wa Mulindi mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro, ni ho umuryango wibarutse Ndahiro Iranzi Isaac utuye.

Yishimira kuba ariho nubwo yavukanye uburwayi bukomeye
Yishimira kuba ariho nubwo yavukanye uburwayi bukomeye

Mbabazi ati “Yavutse amara ari hanze, impyiko ziri hanze, mbese ibyo mu nda byose bigaragara, ndetse n’imyanya myibarukiro ye imanyuyemo ibipande bibiri, hakiyongeraho n’ubumuga bw’amaguru.”

Uburwayi bwe bukimara kugaragara, bamwe mu baganga bagiriye nyina inama yo gukuramo inda ariko arabyanga, aho yavugaga ko niba ari ugomba gupfa nubundi yazapfa ariko nibura yavutse. Akimara kuvuka, na bwo abantu ngo ntibatekerezaga ko yamara igihe akiriho, ariko kuri ubu, umwana yujuje imyaka itatu n’amezi atanu.

Akivuka yahise yoherezwa kuvurirwa mu bitaro byitiriwe umwami Faycal i Kigali, gusa kuri ibyo bitaro uburwayi bwe bukomeza kunanirana, biba ngombwa ko yoherezwa mu bitaro byo mu Buhinde biteye imbere mu buvuzi.

Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima yemereye kwishingira kuvuriza mu Buhinde uwo mwana, ariko ababyeyi be bakabura amatike yabageza mu Buhinde, aho bari bakeneye n’icumbi, ndetse n’ibizatunga abazaherekeza uwo mwana, abantu batandukanye bakomeje gufasha uyu muryango barimo na Nyampinga w’u Rwanda 2012 Mutesi Aurore watanze itike y’indege y’umwana n’umubyeyi we y’amadorali ya Amerika 1600.

Ibitaro bya “Narayana” biri mu mujyi wa Bangalore mu Buhinde byateganyije kuvura uwo mwana mu byiciro kugira ngo hamwe hazavurwe ahandi hamaze gukira.

Mu mwaka wa 2014 yaravuwe inyama zo mu nda zisubizwayo, aroroherwa agaruka mu Rwanda, ariko akaba yaragombaga gusubirayo nyuma kugira ngo habeho gukosora no gushyira ku murongo, amara, impyiko, amagufa yo mu maguru, imyanya myibarukiro, n’ahandi hatameze neza, dore ko kuri ubu yituma akanihagarika hifashishijwe uduheha two kwa muganga.

Mbabazi Liliane avuga ko ibitaro byari byamusabye ko umwana we azagaruka mu Buhinde mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 2015.

Ibi bivuze ko umwana amaze kugera mu mezi hafi umunani yose y’ubukererwe, dore ko n’ibitaro byongeye guhamagara nyina w’uyu mwana ngo amugarure batunganye ahasigaye ariko ananirwa kumusubizayo kubera kubura ubushobozi.

Minisiteri y’ubuzima yemeye kuvuza uyu mwana ku nshuro zombi ebyiri, ariko ababyeyi be bakaba bahangayikishijwe no kutabona ibindi byangombwa nkenerwa birimo amafaranga y’urugendo, ay’icumbi, ibyo kurya n’ibindi.

Mbabazi Liliane ashimira inshuti n’abagiraneza bari bamufashije ku nshuro ya mbere akabona itike, akabasha kujya mu Buhinde kuvuza umwana we. Arongera kubasaba kwitanga kugira ngo umwana we atabuzwa amahirwe yo kubaho no kubura itike imusubizayo kugira ngo abaganga barangize kumuvura.

Mbabazi avuga ko uwaba afite umutima wo kumufasha wakenera kumugezaho inkunga yo kuvuza uwo mwana yakwifashisha nimero ya telefoni 0783790535 ya MTN ikoresha ikoranabuhanga rya Mobile Money. Hari n’indi nimero 0726309592 ya TIGO na yo yakwifashishwa iba muri Tigo Cash. Ushobora no gukoresha Konti yo muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda ifite nimero 401-2025348-11.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka