Umuyobozi wa OMS yaje mu Rwanda kureba uko rwubahiriza ’ubuvuzi kuri bose’

Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, umuyobozi w’Ishami ry’Umuryano w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) yageze mu Rwanda aho aje kureba aho u Rwanda rugeze rwubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’ubuvuzi kuri bose.

Minisitiri w'Ubuzima Diane Gashumba yakiriye Dr Tedros ku kibuga cy'Indege cya Kanombe
Minisitiri w’Ubuzima Diane Gashumba yakiriye Dr Tedros ku kibuga cy’Indege cya Kanombe

Dr. Tedros yatorewe kuri uyu mwanya, aho u Rwanda rwari ku isonga mu bihugu birenga 50 byo ku mugabane w’Afurika byamuhaye amajwi.

By’umwihariko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo niwe wari uhagarariye ibikorwa byo kumwamamaza.

Uretse guhura n’inzego zitandukanye za Leta zifite aho zihuriye n’ubuzima, azanasura bimwe mu bikorwa birimo ikigo nderabuzima cya Mayange giherereye mu Karere ka Bugesera.

Iki kigo kizwiho kuba intangarugero mu gutanga ubujyanama no kwigisha abaturage ku bijyanye n’ubuzima, harimo kuboneza urubyaro, kwirinda SIDA, kwirinda Malariya no gukurikirana abagore batwite.

Dr. Tedros niwe wabaye Umunyafurika wa mbere uyoboye Ishami ry’Umuryano w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu ministre ajyana n’ ibihe

lengi lenga yanditse ku itariki ya: 5-02-2018  →  Musubize

Yego Nibyiza,nyakubahwa Ministri Diane Kutwakirira,uyumuyobozi,oms Nibakomeze Kuzamura,ibikorwa Byuvuzi Mu Rwanda Gusa Bazongere Imbara Mubuvuzi,bwabana Barimunsi Yimyaka5 Murakoze.

Twagirimana yanditse ku itariki ya: 11-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka