Umuganga w’Umubiligi agiye gukemura ikibazo cy’uruhara mu Rwanda

Abantu bafite uruhara n’abandi bafite ikibazo cy’imisatsi barasubijwe kuko mu gihe kiri imbere mu Rwanda hagiye gutangizwa ivuriro rigarura imisatsi.

Dr Patrick Mwamba ugiye gutangiza ivuriro rigarura umusatsi ku bafite uruhara
Dr Patrick Mwamba ugiye gutangiza ivuriro rigarura umusatsi ku bafite uruhara

Dr Patrick Mwamba, umuganga wo mu Bubiligi niwe witegura gutangiza iryo vuriro mu Rwanda nkuko yabitangaje muri Rwanda Day yabereye mu Bubiligi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017.

Ubwo abitabiriye Rwanda Day bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo, Dr Mwamba yavuze ko agiye gutangiza ivuriro rifasha abafite uruhara kugarura imisatsi ariko akabaza niba Leta ishobora kumufasha gukora ubushakashatsi kuri icyo kibazo.

Agira ati “Nifuza gutangiza ivuriro rivura uruhara ariko ndibaza niba guverinoma y’u Rwanda izadufasha gukora ikigo cy’ubushakashatsi kuri icyo kibazo kuko bisaba ikoranabuhanga rihambaye.”

Perezida Kagame yamusubije ko mu Rwanda amarembo akinguye. Yamwemereye ko kandi u Rwanda ruzamufasha gushyiraho iryo vuriro.

Nyuma yo kwakira icyo giubizo, Dr Mwamba yavuze ko yifuzaga kuza mu Rwanda mu kwezi kwa Kanama 2017 ariko ngo kuba ahawe ikaze na Perezida Kagame azaza mbere y’uko kwezi kuko afite umuntu mu Rwanda umufasha muri uwo mushinga kandi na RwandAir ikaba igiye gutangiza ishami mu Bubiligi.

Iryo vuriro rivura uruhara niritangizwa abafite uruhara mu Rwanda bazaba basubijwe kuko abafite ikibazo cy’uruhara bagaragara ahantu hatandukanye.

Dr. Mwamba ni umuganga uzwi ku isi. Yabonye impamyaboshobozi mu buganga mu mwaka wa 1998, yayikuye muri Kaminuza Gatulika ya Louvain yo mu Bubiligi. Yize ibijyanye no kugarura imisatsi kubatayifite cyangwa kuvura uruhara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Ni karibu mu Rwanda. Twaba tugize amahirwe

HABIMANA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-06-2017  →  Musubize

Jyanayo urashaka ibindi bihe? niba bakubwirako yize muri belgique ibijyanye nimbyimpara, ibindi ushaka kumenya nibihe?

vvk yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

Twari twiteze ko mutubwira umwirondoro wa Dr Mwamba nka Ubwenegihugu, aho yakoreye.... CV ye muri rusange. Bituma inkuru iba yuzuye kandi nabantu bakamenya uwo mwavuze. Murakoze

Rutaganda yanditse ku itariki ya: 11-06-2017  →  Musubize

Twari twiteze ko mutubwira umwirondoro wa Dr Mwamba nka Ubwenegihugu, aho yakoreye.... CV ye muri rusange. Bituma inkuru iba yuzuye kandi nabantu bakamenya uwo mwavuze. Murakoze

Rutaganda yanditse ku itariki ya: 11-06-2017  →  Musubize

yes invi ngo arebaho, uzabaze ntuza!

vvk yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

Yaba anavura imvi?

Rwema yanditse ku itariki ya: 10-06-2017  →  Musubize

Nzaba uwambere kwivuza

Fabien yanditse ku itariki ya: 10-06-2017  →  Musubize

Aravuga ko bisaba ikoranabuhanga rihambaye ngo kandi ntazi niba leta izamufasha.

Rwasubutare yanditse ku itariki ya: 11-06-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka