Umubyeyi arashimira abamufashije kuvuza umwana wavukanye uburwayi budasanzwe

Umubyeyi witwa Mbabazi Liliane utuye mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, arashimira Abanyarwanda n’abandi bose bamuhaye ubufasha butandukanye, akabasha kuvuza umwana we mu Buhinde.

Mbabazi arashimira Leta n'abantu bose bamufashije kuvuza umwana we wavukanye uburwayi budasanzwe. Ifoto: Malachie Hakizimana/Kigali Today.
Mbabazi arashimira Leta n’abantu bose bamufashije kuvuza umwana we wavukanye uburwayi budasanzwe. Ifoto: Malachie Hakizimana/Kigali Today.

Uwo mwana ni Ndahiro Iranzi Isaac uzuzuza imyaka ine y’amavuko mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2016, akaba yaravukanye uburwayi budasanzwe.

Mbabazi wamubyaye avuga ko yavutse amara ari hanze, impyiko ziri hanze, ibyo mu nda byose bigaragara, ndetse n’imyanya myibarukiro ye imanyuyemo ibipande bibiri, hakiyongeraho n’ubumuga bw’amaguru.

Kuba akiriho, umubyeyi we abifata nk’igitangaza cy’Imana kuko akimutwite, ngo hari abaganga bamugiriye inama yo gukuramo inda kuko babonaga azavukana uburwayi bukomeye ariko arabyanga, avuga ko niba ari uwo gupfa yazapfa ariko nibura yavutse.

Bamuhaye udukweto dutuma amaguru ye agororoka. Ifoto: Malachie Hakizimana/Kigali Today.
Bamuhaye udukweto dutuma amaguru ye agororoka. Ifoto: Malachie Hakizimana/Kigali Today.

Ndahiro amaze kujya kuvuzwa mu Buhinde inshuro ebyiri. Ku nshuro ya mbere muri 2014, abaganga bibanze ku gusubiranya imyanya yo mu nda y’umwana yari yavutse iri hanze. Ku nshuro ya kabiri muri 2016, habayeho gusuzuma uko igenda isubirana ndetse hibandwa no ku buvuzi bw’amaguru y’umwana.

Nubwo Minisiteri y’Ubuzima yemeye kwishyura ubuvuzi bw’uyu mwana mu Buhinde, ntiyabashije kugirayo igihe kuko ababyeyi be babuze amafaranga y’urugendo bagombaga kwishakira, icumbi, ndetse n’ibizatunga abazaherekeza uwo mwana.

Abantu batandukanye bakomeje gufasha uyu muryango barimo na Nyampinga w’u Rwanda 2012 Mutesi Aurore watanze itike y’indege y’umwana n’umubyeyi we ku nshuro ya mbere, ingana na miliyoni imwe n’ibihumbi 600 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Ndahiro Iranzi Isaac uzuzuza imyaka ine muri Nyakanga, aragaragaza icyizere cy'ubuzima. Ifoto: Malachie Hakizimana/Kigali Today.
Ndahiro Iranzi Isaac uzuzuza imyaka ine muri Nyakanga, aragaragaza icyizere cy’ubuzima. Ifoto: Malachie Hakizimana/Kigali Today.

Mu bandi bitanze harimo uwitwa Kabaka Modeste watanze asaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda, ku nshuro ya kabiri.

Uyu Kabaka avuga ko ikibazo cy’uyu mwana yakimenyeye mu nkuru ya Kigali Today yatabarizaga uwo mwana yumva imukoze ku mutima yiyemeza kugira icyo akora.

Mbabazi Liliane, umubyeyi w’uyu mwana ashimira Leta n’abandi bose bitanze kugira ngo Ndahiro Iranzi Isaac avurwe.

Mbabazi ati “Bagurije Imana, kandi Imana iyo igiye kukwitura, ikwitura ibiruta bya bindi. Mu by’ukuri barakoze, ndabashimira cyane, cyane, cyane ariko! Ntekereza ko na Isaac nakura akamenya ibyo Abanyarwanda bamukoreye, na we azajya ahagarara ashime Imana, ashime n’Abanyarwanda.”

Abaganga mu Buhinde bemeza ko Ndahiro ashobora kuzavamo umuntu ukomeye kuko ngo afite ubwenge budasanzwe.
Abaganga mu Buhinde bemeza ko Ndahiro ashobora kuzavamo umuntu ukomeye kuko ngo afite ubwenge budasanzwe.

Nyuma y’imyaka ibiri ni bwo bazasubira mu Buhinde ku nshuro ya gatatu kugira ngo umwana yongere kuvurwa ahatarakira neza. Abaganga bo mu Buhinde basabye ababyeyi be kumujyana mu ishuri kugira ngo atangire yige hakiri kare kuko ngo afite ubwenge budasanzwe, bakavuga ko atanga icyizere cyo kuzavamo umuganga cyangwa undi muntu ukomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ESE MAMAWE AFITE IMYAKAIGAHE ESEYA VUKIYEAMEZI AGANA NAYIZINDIMI NJA

SIBOMANA EMMI yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

imana izabahe umugisha knd nawe izamufashe

murenzi celestin yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

Imana ishimwe cyane kubayarakoresheje abantubayo
bagatanga icyo ibyo Imana yabahaye umutungo impuhwe ubwenge kd ndashimira uwomudam koyihanganiye igeno ryanyagasani
kuko niyo yemerako ikiza nikibi bitugeraho. inshaAllah. azavamo umujyambere

Ismael yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka