Uko imihigo y’ingo yazamuye ubwitabire muri mituweli

Ubuyobozi mu Kagari ka Gatonde mu Karere ka Ngoma, butangaza ko kugenzura imihigo mu ngo byatumye bagera kuri 97,8% mu bwisungane mu kwivuza.

Abayobozi b'imidugudu basinya imihigo na buri rugo ruhatuye.
Abayobozi b’imidugudu basinya imihigo na buri rugo ruhatuye.

Kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’aho ingo zigeze zesa imihigo zahize no kujya inama ahari imbogamizi, bitangiye uyu mwaka wa 2016. Bikorwa n’ubuyobozi bw’akagari bugera muri buri rugo buri mezi atatu muri aka kagari ka Gatonde Umurenge wa Kibungo,Akarere ka Ngoma.

Umwaka ushize w’ubwisungane mu kwivuza wa 2015-2016 warangiye aka kagari kari kuri 82%. Ariko kubera iyi gahuda yatangijwe ngo bizeye ko uyu mwaka uzarangira bageze kuri 99%, kuko ubu bageze kuri 97,8%.

Ubundi abaturage bahigaga imihigo y’ingo,ariko akenshi ngo bigahera mu ikayi bahigiyemo kuko ntawakurikiranaga ngo ababe hafi aho bahuye n’ingorane abafashe.

Rutayisire Philippe utuye mu Mudugudu wa Nyakabungo Akagari ka Gatonde, avuga ko bataratangira kugira imihigo y’urugo wasangaga ubonye amafaranga ayanywera ntiyibuke kuzigama.

Agira ati “Iyi kayi y’imihigo ni nziza cyane yatumye twiteza imbere kuko ubu ntawangiza amafaranga kuko aba agomba kuzigama, kugira ngo ashobore kuzesa umuhigo yiyemeje mu rugo rwe.

Nkanjye ubu nahize gutanga ubwisungane ku muryango wose narabikoze,nahize kubaka inzu none nyigeze kure.Guhiga ni byiza cyane iyi kayi y’imihigo irafasha cyane.”

Ubuyobozi bw’aka kagali buvuga ko mu mihigo abaturage bahiga mu ngo bahera ku gutanga ubwisungane mu kwivuza,ari nayo mpamvu byazamuye ubwitabire bukagera kuri 97,8% muri uku kwezi k’Ukwakira 2016.

Nkerabera Cyprien,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatonde, ati “Turagenda tukagera mu rugo tukamubaza ikayi y’imihigo akatwereka ibyo amaze kugeraho muri iyo mihigo yihigiye, ibyo atarageraho tukamugira inama y’uburyo yabigeraho.

Bitanga umusaruro cyane,kuko imihigo y’urugo igize igice kinini cy’imihigo duhiga nk’akarere.Urumva ko biramutse bigenze neza mu ngo bituma twesa neza imihigo ku rwego rw’akarere.”

Ubuyobozi bw’Akagari ka Gatonde buvuga ko umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza ari umwe mu mihigo yabagoraga kuwesa neza ariko ubu babona bizajya byoroha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka