Ubuke bw’abaforomo n’ababyaza butuma bakora amasaha y’umurengera

Abaforomo n’ababyaza bavuga ko bakiri bake bikababangamira mu kazi kabo kuko ngo bituma bakora amasaha menshi bikabavuna.

Abaforomo n'ababyaza ngo babangamiwe n'ubuke bwabo butuma bakora amasaha y'umurengera
Abaforomo n’ababyaza ngo babangamiwe n’ubuke bwabo butuma bakora amasaha y’umurengera

Babivugiye mu nama yabahuje ku wa kane 22 Ukuboza 2016.

Iyo nama yari igamije kuganira ku bushakashatsi bwakozwe muri uyu mwaka (2016) ku miterere y’akazi, imibereho, n’ibibazo umuforomo n’umubyaza ahura na byo, hagamijwe kubakorera ubuvugizi.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda hari abaforomo n’ababyaza 14700 ariko ngo abakora iyi mirimo ni 8000 gusa.

Nyirahabimana Christine, umuforomokazi akaba n’umwarimu muri kaminuza ya Gitwe mu karere ka Ruhango, agaruka kuri bimwe mu bibazo bigaragara mu mwuga wabo.

Agira ati “Abaforomo n’ababyaza bakora amasaha y’ikirenga bikajyana no gukora akazi kenshi cyane kuko byagaragaye ko mu bitaro no mu bigo nderabuzima byose ububare wabo ukiri hasi cyane.”

Yongeraho ko n’ubwo bimeze uko bitababuza kwitangira abarwayi kubera umuhamagaro uba mu mwuga wabo.

André Gitembagara, Perezida w’Urugaga rw’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda avuga ko gukora amasaha menshi ari cyo kibazo cyagarutsweho cyane.

Agira ati “Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abaforomo n’ababyaza hafi bose bahuriza ku masaha y’akazi menshi cyane haba mu bigo bya Leta no mu by’abikorera.

Kuko usanga bakora amasaha ari hejuru ya 45 ndetse hari n’abageza kuri 60, bigaterwa n’umubare wabo mukeya.”

Akomeza avuga ko iyo umuntu akora amasaha y’umurengera bimugiraho ingaruka we ubwe ndetse no ku murwayi waje amugana.

Andre Gitembagara, Perezida w'Urugaga rw'abaforomo n'ababyaza mu Rwanda
Andre Gitembagara, Perezida w’Urugaga rw’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize wa 2015 bwerekanye ko mu bigo nderabuzima harimo ikinyuranyo cy’abaganga n’ababyaza bakenewe cya 45%, na 20% mu bitaro by’uturere ari yo mpamvu hakozwe ubw’uyu mwaka ngo babone aho bahera bakora ubuvugizi.

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE), Mutoni Nathalie yavuze ko hari ibirimo gukorwa kugira ngo ibi bibazo bikemuke.

Agira ati “Birazwi ko abaforomo n’ababyaza bakora amasaha menshi kubera ubuke bwabo ariko hari ibirimo gukorwa ngo iki kibazo gikemuke ku bufatanye bwa MINISANTE n’amavuriro bakoreramo kuko amasaha y’akazi azwi.”

Mu bindi bibazo bafite ngo ni umushahara muto, ibikoresho bidahagije ndetse n’ibijyanye n’imyigire yabo kugira ngo bongere ubumenyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ahubwo biterwa n’agashahara kajyanye nigihe ubundi ibyamasaha babireke kuko nubundi karakorwa kandi nta motivation!

PASCAL yanditse ku itariki ya: 23-12-2016  →  Musubize

ndagirango mbaze impamvu bavuga ko Ababyaza ari bake kandi nkubu ndi umubyaza wujuje ibyangombwa ariko nkaba nicaye ntakazi mfite! ibyo ni ukurengeera.

Simeon yanditse ku itariki ya: 23-12-2016  →  Musubize

Nikoko ikibazo cyavuzwe haruguru kirahari ndetse cyane,ariko ubwo bavugako barikugikurikirana nibyiza kandi byazaba byiza imvugo ibaye ariyongiro murakoze.

musafiri moses yanditse ku itariki ya: 23-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka