U Rwanda rugiye koroherezwa kubona imiti y’umutima na Kanseri

Novartis, uruganda rwo mu Busuwisi rukora imiti, rugiye kujya rugeza imiti ya Kanseri, indwara z’umutima, indwara z’ubuhumekero na diabeti mu Rwanda, kuri make.

Uruganda rukora imiti mu Busuwisi ruzorohereza u Rwanda kubona imiti
Uruganda rukora imiti mu Busuwisi ruzorohereza u Rwanda kubona imiti

Uruganda Novartis rwavuze ko guhera mu ntangiriro za 2017 u Rwanda ruzaba igihugu cya gatutu mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere rugabanyirije ibiciro nyuma ya Kenya na Etiyopiya.

Ibi rwabinyujije mu itangazo rwasohoye kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2016.

Riragira riti “Abarwayi b’Abanyarwanda bazafashwa kubona imiti y’ubwoko 15 ivura indwara z’umutima, iz’ubuhumekero, diyabeti na cancer ku buryo bworoshye.”

Iyi gahunda yiswe ‘Novartis Access’ yatangijwe muri Nzeri 2015 ituma uru ruganda rutanga imiti ku barwayi ibihumbi 100 buri kwezi muri Kenya, Etiyopiya ndetse na Libani.

Iyi miti itangwa binyuze kuri Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara Imbabare (CICR).

Uruganda Novartis rugurisha imiti kuri za guverinoma z’ibihugu, imiryango idashamikiye kuri Leta n’ibindi bigo bifasha abantu kubona imiti ku idolari rimwe ku kwezi, kuri buri murwayi.

Ibiciro uru ruganda bivuga ko ‘bihendutse ku buryo budasanzwe.’

Novartis ivuga ko mu bihugu bikennye, ababarirwa muri miliyoni 28 buri mwaka bicwa n’izi ndwara z’ibigugu zitandura.

Uru ruganda rukaba ruteganya kugeza ‘Novartis Access’ mu bihugu 30 mu myaka iza, dore ko rufite intego ko mu 2020 ruzaba rushobora kugeza imiti ku barwayi babarirwa muri miliyoni 20.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka