“Treat All” igiye gutuma ibihumbi 17 by’abafite VIH/SIDA batangira imiti

Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, itangaza ko guhera ku wa 1 Nyakanga 2016 buri muntu uzasanganwa virusi itera SIDA azahita ashyirwa ku miti, haherewe ku bafite ubwandu ubungubu ibihumbi 17.

Abayobozi batandukanye bafungura inama y'ingamba nshya zo guhangana na Sida.
Abayobozi batandukanye bafungura inama y’ingamba nshya zo guhangana na Sida.

Byavugiwe mu kiganiro MINISANTE n’abafatanyabikorwa bayo mu kurwanya SIDA bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 30 Kamena 2016, bagamije gutangiza gahunda ya “Treat All” izatuma buri muntu wipimishije agasanga yaranduye virusi itera SIDA ahita atangizwa imiti batitaye ku mubare w’abasirikare (CD4) kuko mbere bayitangizaga ufite abari munsi ya 500.

MINISANTE ivuga ko ubu buryo bushya bwo kwita ku banduye virusi itera SIDA, buzatuma ubwandu bushya bugabanuka ndetse n’amafaranga igihugu cyashoraga mu kubitaho agabanuka kuko ruzazigama miliyoni 3.5 z’amadolari y’Amerika (asaga miliyari 2.7Frw) buri mwaka yagendaga muri ibi bikorwa.

Dr Sabin Nsanzimana, ukuriye ishami ryo kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), asaba abantu kutirara kubera iyi gahunda.

Yagize ati “Abantu ntibagomba kwirara ngo ni uko bagiye kujya bafata imiti hakiri kare, ibi ntibigomba gukuraho ubundi buryo busanzwe bukoreshwa bwo kwirinda. Ni urugamba twese tugomba kurwana kugira ngo imyumvire y’abantu ihinduke bumve ko SIDA ikiri icyorezo”.

Bamwe mu bari bari muri iyo nama.
Bamwe mu bari bari muri iyo nama.

Muneza Sylvie, Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Ababana na Virusi Itera SIDA (RRP+), avuga ko ubu abafite iki kibazo basubijwe.

Ati “SIDA icyaduka mu Rwanda mu 1983 nta miti igabanya ubukana bwayo yabonekaga bityo abantu bagapfa bayitirira amarozi, ababashaga kuyibona na bo bayikuraga hanze y’igihugu ku giciro gihanitse”.

Yongeraho ko ubu byoroshye kuko Leta y’Ubumwe yitaye ku kurwanya SIDA none impfu ngo zaragabanutse.

Minisitiri w’Ubuzima, Agnès Binagwaho, avuga ko SIDA ikiri icyorezo gikomereye igihugu kuko ihenze kuyivura.

Ati “Umuntu afata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ubuzima bwe bwose, uko baba benshi mu gihugu ni ko kibatangaho amafaranga menshi ari yo mpamvu kwirinda ari ingenzi”.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryo Kurwanya SIDA, UNAIDS, rifite intego y’uko mu mwaka wa 2030 abapfa bazira SIDA bazaba bagabanutse kugera kuri 90%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka