Sobanukirwa ubumuga bwa “Autisme” bwibasira abana bato

Autisme, ubumuga bamwe bavuga ko ari uburwayi, ni ikibazo cy’imyitwarire idasanzwe gikunze kugaragara ku bana bato ariko benshi mu babyeyi ntibamenye ibyo ari byo.

Rosine Duquesne Kamagaju, umuyobozi wa Autisme Rwanda
Rosine Duquesne Kamagaju, umuyobozi wa Autisme Rwanda

Inzobere zemeza ko icyo kibazo kivukanwa ariko kikagaragara umwana ageze nko mu myaka ibiri, umwana agakurana imyitwarire itameze nk’iy’abandi, ku buryo biyobera ababyeyi be, abatihangana bakamuhoza ku nkoni kubera kutamenya.

Impuguke muri Autisme, Rosine Duquesne Kamagaju, wabyize akanabikoramo igihe kirekire mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse akaba anakuriye ikigo gifasha abafite ubwo bumuga kitwa Autisme Rwanda, agaruka kuri bimwe mu bimenyetso biburanga.

Agira ati “Ku myaka ibiri umwana ntavuga ndetse no hejuru y’iyo myaka aba ameze nk’utumva kandi yumva. Ubona ari mu isi ye kuko akora icyo ashaka gusa akanagira amahane menshi. Ntiyigaburira, ikitamushimishije ararira, arakubagana cyane, arizunguza, akikubita mbese agira imyitwarire yihariye”.

Arongera ati “Kenshi ababyeyi iyo bamaze kubona icyo kibazo ariko ntibasobanukirwe, hari abavuga ko ari amarozi, hari abakubita abana, ibyiza ni uko bagana abaganga babizobereyemo. Ni ikibazo kivukanwa ariko umwana iyo yitaweho hakiri kare hari ibihinduka n’ubwo adakira neza”.

Abahuguwe bahamya ko hari byinshi bungutse kuri Autisme ndetse ngo hari n'abumvise ibyayo bwa mbere
Abahuguwe bahamya ko hari byinshi bungutse kuri Autisme ndetse ngo hari n’abumvise ibyayo bwa mbere

Nimbona Greta, umubyeyi ufite umwana wagaragayeho ubwo bumuga akabimenya afite imyaka itatu, avuga uko yabimenye.

Ati “Nabimenye afite imyaka itatu, ntiyavugaga, akigunga ntakine n’abandi no ku ishuri bikaba uko, hanyuma mujyana kwa muganga ni ho babyemeje. Naje kumujyana muri Autisme Rwanda ngo bamukurikirane, byagize akamaro kuko hari bimwe byagiye bikosoka n’ubwo atari byose”.

Nyuma y’umwaka n’igice uwo mwana akurikiranwa muri icyo kigo, ngo yatangiye kwigaburira, agakina n’abandi, icyo umubujije ntagikore ariko kugeza ku myaka umunani yari ataravuga.

Undi mubyeyi, witwa Akizanye Nicole, na we ufite umwana w’umuhungu ufite icyo kibazo, avuga ko ku myaka ibiri ari bwo yabonye ko umwana we atameze neza.

Ati “Umwana wanjye yavutse neza, arakambakamba, ariko ku myaka ibiri yari ataravuga ‘papa, mama’, nkabona ko yumva ariko ntavuge, akubagana cyane, ni bwo nabonye ko afite ikibazo. Namujyanye kwa muganga nyuma bambwira ko ari Autisme, ni bwo bwa mbere nari nyumvise”.

Akizanye aherutse gukurikira amahugurwa y’iminsi ibiri kuri icyo kibazo yateguwe na Autisme Rwanda, yari ahuje bamwe mu baganga, abarimu n’ababyeyi bose bagera kuri 60, ngo hari byinshi yahungukiye bizatuba abasha kwita ku mwana we.

Kubera ko kwita ku bana bafite icyo kibazo bihenze cyane, ndetse na Akizanye akaba yarabuze ubushobozi bwo gushyira umwana we mu kigo kibishinzwe ngo akurikiranwe, asaba ko ibyo bigo byakwiyongera mu gihugu kuko abafite ubwo bumuga ari benshi bakeneye ubufasha.

Kamagaju avuga ko hari abantu benshi bamugana ngo abafashirize abana ariko ntibikunde kubera ubushobozi budahagije bw’ikigo, iyo akaba ari yo mpamvu y’ayo mahugurwa.

Ati “Hari benshi bazana abana ariko ntitwabakira bose, aya mahugurwa atangwa n’inzobere, azatuma abita ku bafite Autisme biyongera. Turimo gukorana na MINISANTE na RBC, turebe uko twakongera ingufu bityo abana bose bafite icyo kibazo buhoro buhoro bazitabweho”.

Bagahirwa Irène, ushinzwe agashami kita ku bumuga muri RBC, avuga ko Autisme ibarirwa mu bumuga kandi ko abayifite na bo bagomba kwitabwaho nk’abandi, akanemeza ko amahugurwa yatanzwe yari akenewe kuko yakanguye benshi batari bazi iby’icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

muraho bavandi,njyewe umwana wanjye afite iki kibazo ubu agejeje imyaka itanu ntavuga namba n’ibyo bimenyetso byose mwavuze arabifite,ariko nabuze ubufasha ngo avurwe,ndabasabye rwose nimumfashe wenda yakira.number yanjye ni 0783562099

Hortense Munyantore yanditse ku itariki ya: 16-08-2018  →  Musubize

Mfite mwene wacu ufite umwana urwaye Autisme.
Ni indwara ibabaza ababyeyi cyane.Gusa nk’abakristu,tujye tumenya ko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta muntu uzongera kurwara nkuko Yesaya 33:24 havuga.Ibibazo byose bizavaho burundu.Niyo mpamvu kugirango tuzabe muli iyo Paradizo,Yesu yasize asabye abakristu nyakuri "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana",aho kwibera mu isi gusa (Matayo 6:33).

Kamere yanditse ku itariki ya: 16-08-2018  →  Musubize

Kamere ndagushimiye cyane kuko icyo dukeneye ni ubwami bw’Imana tukongera kubaho ntabibazo nkuko mu busitani bwa edeni byari bimeze.Ubwami bw’Imana nibuze nibuze tube mw’isi nshya idafite ibibazo rwose.

Glibon yanditse ku itariki ya: 17-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka