Farumasi y’Akarere ka Rutsiro iritakana ibitaro n’ibigo nderabuzima

Ubuyobozi bwa Farumsi y’Akarere ka Rutsiro buratangaza ko ibigo nderabuzima n’Ibitaro bya Murunda bikomeje kwica igenamigambi ryayo.

Farumasi y'Akarere ka Rutsiro iritakana ibitaro n'ibigonderabuzima bitayishyura.
Farumasi y’Akarere ka Rutsiro iritakana ibitaro n’ibigonderabuzima bitayishyura.

Babitangaje nyuma y’uko ibigo nderabuzima n’ibitaro bibabereyemo ideni rya miliyoni 142, aho ibitaro byiharira abarirwa muri miliyoni 54 kuri uwo mwenda.

menshi hakaba hari n’abatinya kuhagura imiti bagahitamo kujya kuyigura muri farumasi ziri mu turere twa Karongi na Rubavu duhana imbibi na Rutsiro.

Shumbusho Eugene, uyobora Farumasi y’Akarere ka Rutsiro, agira ati “Bamwe bajya kugura imiti ahandi tutabahye uburenganzira nk’uko ibwiriza rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga kandi baba batinya ko tubishyuza kuko twababwiye ko bazajya bahabwa imiti bamaze kwishyura.”

Yakomeje avuga ko “hari abagira isoni z’iryo deni bakajya ahandi rero bigatuma bitwicira igenamigambi! Iyo batatwishyuye tubura amafaranga yo kugura indi miti.”

Abayobozi b’ibigo nderabuzima baganiriye na Kigali Today bahakana ko bakora ayo makosa ariko bakagaya ababa babikora.

Consolee Dusabinema, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibingo, yagize ati “Njyewe ideni ndimo ndaryemera ariko sindakora ikosa ryo kujya kugura imiti ahandi ntayibuze muri farumasi y’akarere.”

Ibigo nderabuzima n’ibitaro byemera iyo myenda, bakavuga ko bazagenda bishyura buhoro buhoro kuko Minisiteri y’Ubuzima yatangiye kugenda ibaha amafaranga yo kwishyura bakaba ngo banategereje ko babaha andi kuko ari yo yemeye kwishyurira mituweri iyababereyemo.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, twagerageje kuvugana na MINISANTE ngo itubwire uburyo ayo mavuriro azishyurwa amafaranga ya mituweri kugira ngo na yo yishyure farumasi ntibyadukundira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka