RDF iri gufasha MINISANTE gukemura ikibazo cy’ibura ry’amaraso

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanije na Ministeri y’ubuzima (MINISANTE) batangiye igikorwa cyo gutanga amaraso kuko ngo abarwayi bayakeneye kwa muganga ari benshi.

Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba asobanurirwa uko ingabo ziri gutanga amaraso
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba asobanurirwa uko ingabo ziri gutanga amaraso

Iki gikorwa kiri kubera mu Kigo cya Gisirikare cy’i Kanombe guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Mutarama kugeza ku wa gatandatu tariki 14 Mutarama 2017.

Ubwo hatangizwaga icyo gikorwa, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba n’abandi basilikare nabo batanze amaraso.

Icyo gikorwa cyo gutanga amaraso ngo kizitabirwa n’ingazo z’igihugu zibarirwa mu 1000 bakorera mu Mujyi wa Kigali no mu nkerengero zawo.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Rene Ngendahimana yavuze ko gahunda yo gutanga amaraso izakomeza kubera mu bigo bya gisirikare biri hirya no hino mu ntara.

Agira ati "Bari baratinze kutubwira ko hari ikibazo cyo kubura amaraso.”

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Gisirikare, Brig Gen Emmanuel Ndahiro, we yifuje ko icyo gikorwa cyahoraho.

Yavuze ko bitewe n’uko bafite ubushobozi bwo kubika amaraso mu gihe kitarenga iminsi 42, abayatanga basabwa kujyayo inshuro nyinshi.

Agira at "Nta mpungenge umuntu yagira mu gutanga amaraso kuko umubiri ubwawo ushoboye guhita ukora andi.”

Aya ni amwe mu maraso ingabo z'igihugu zatanze mu gikorwa kiri kubera mu kigo cya Gisilikare i Kanombe
Aya ni amwe mu maraso ingabo z’igihugu zatanze mu gikorwa kiri kubera mu kigo cya Gisilikare i Kanombe

MINISANTE ivuga ko abarwayi basaga ibihumbi 42 buri mwaka bakenera amaraso. Kandi ngo mu mavuriro atandukanye haboneka amaraso make kandi abayakenera ari benshi; nkuko umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr Patrick Ndimubanzi abisobanura.

Agira ati "Dusaba abatanga amaraso kuza kenshi kandi ku gihe kitarengeje icyo tubakeneyeho. Minisiteri y’Ubuzima yabonye udupaki tw’amaraso ibihumbi 40 muri 2014.

Muri 2015 yakiriye utungana n’ibihumbi 53, muri 2016 twaje kwiyongera tungana n’ibihumbi 60; turishimira ko buri mwaka abatanga amaraso biyongera kuri 15%.”

Akomeza avuga ko urugero rw’amaraso yatanzwe mu mwaka ushize wa 2016 rungana na 85% by’amaraso akenewe.

Aha bari gusobanurira umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba uko igikorwa cyo gutanga amaraso kiri kugenda
Aha bari gusobanurira umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba uko igikorwa cyo gutanga amaraso kiri kugenda

Ministeri y’ubuzima ivuga ko abakenera amaraso cyane ari ababyeyi babyara, abantu babagwa kubera impanuka cyangwa ibindi bibazo birimo indwara za kanseri, iz’Akarande, hamwe n’abarwaye Malaria.

Andi mafoto

Zimwe mu Ngabo z'Igihugu zitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso
Zimwe mu Ngabo z’Igihugu zitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso

Amafoto: Batamuriza Natasha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abanyamakuru mujye mwandika ikinyarwanda kiboneye rwose burakabije
BAVUGA RDF irimo gufasha Minisante
NTIBAVUGA RDF iri gufasha Minisante

hakiza yanditse ku itariki ya: 14-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka