Perezida Kagame yakomoje ku nyungu u Rwanda rwakuye mu bufatanye n’abikorera

Perezida Paul Kagame avuga ko igihugu ubwacyo kitakwifasha mu kwihutisha interambere ryacyo, kidashyizeho ubufatanye n’abikorera mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame mu ihuriro rya Transform: Africa Business and Investment
Perezida Kagame mu ihuriro rya Transform: Africa Business and Investment

Perezida Kagame avuga ko gukorana n’abikorera bitavuze kubegurira serivisi 100%, ahubwo ko ari ukureba uko ibyo bakora byagira uruhare mu kuzamura serivsi.

Yabitangarije mu ihuriro rihuza inzego za leta n’abikorera ryaberaga i Addis Ababa, kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2018.

Yatanze urugero rwa bimwe mu bigo guverinoma yafatanyije n’abikorera bikaba biri gutanga umusaruro cyane cyane mu bijyane n’ubuzima.

Yagize ati “Mu Rwanda twatangiye ubufatanye n’ikigo cy’Abanya-Espagne bafatanyije n’Abanyangola kugira ngo badufashe mu micungire y’ibitaro binini dufite. Ibyo bamaze kuhakora biragaragaza umusaruro.”

Perezida Kagame yavugaga ku bitaro bikuru byitiriwe umwami Faisal, bimaze umwaka umwe bitangiye gucungwa na kompanyi ya Oshen Group ariko bikaba byarahinduye imikorere muri serivisi zahatangwaga.

Muri 2016, Oshen Health Care Rwanda yasinyanye amasezerano y’ishoramari na Guverinoma y’u Rwanda. Aya masezerano ya miliyari hafi 18Frw, yari agamije gufasha ibi bitaro kuza ku isonga mu mitangire ya serivisi z’ubuzima.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rukomeje iyi gahunda kuko hari n’ubundi bufatanye bagiranye na kompanyi ya Abanyamerika ya Zipline, ikoresha drones mu gutanga amaraso n’izindi serivisi z’ubuvuzi mu bice bya kure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka